Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibikorwa by’ubucuruzi i Goma biri gukorwa neza, menya ibirambuye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 5, 2025
in Regional Politics
0
Ibikorwa by’ubucuruzi i Goma biri gukorwa neza, menya ibirambuye.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibikorwa by’ubucuruzi i Goma biri gukorwa neza, menya ibirambuye.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Abakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka, aho ni hagati ya Goma na Rubavu mu Rwanda, aho babikora banyuze kuri Petite Barrière, biri gukorwa mu mutekano usesuye, bitandukanye na mbere y’uko umutwe wa M23 ufata umujyi wa Goma.

Ibi bikorwa bitangiye kugenda neza nyuma y’uko ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’izindi zifasha Leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23 zihunze uyu umujyi wa Goma ubundi ubohozwa n’uyu mutwe uyobowe na perezida Berterand Bisimwa.

Uyu mujyi mbere y’uko M23 iwirukanamo ingabo za RDC, Guverinoma y’iki gihugu yari yafunze umupaka wa Petite Barrière.

Ku wufunga, Leta yari yabikoze mu rwego rwo kugira ngo ikumire abaturage bo muri RDC bari bakomeje guhungira mu Rwanda kubera imirwano yarimo ibera muri Goma no mu nkengero zayo.

Ubwo M23 yafataga Goma, yahise itangira gucunga umutekano wayo n’uwo ku mupaka uhuza iki gice cya RDC n’u Rwanda.

Umutekano mwiza wongeye kugaruka muri Goma nyuma y’uko M23 yari imaze kuhafata, aho yahafashe tariki ya 27/01/2025.

Amakuru Minembwe.com imaze kwakira yizewe avuga ko umupaka wa Petite Barrière wongeye gufungurwa ndetse n’uruja n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwongeye kuhagaragara.

Ariko nk’uko aya makuru avuga uwo mupaka uzajya ukoreshwa igihe c’isaha z’igitondo na manywa, igihe c’isaha ya saa cyenda z’umugoroba ufungwe.

Abaturage bakaba baratangiye gusubukura ibikorwa byabo by’ubucuruzi n’ibindi kuva ku wa kabiri w’i Cyumweru gishize nyuma y’umunsi umwe M23 ifashe uwo mujyi.

Kurundi ruhande, abayobozi b’umutwe wa M23 baheruka gutangaza ko nyuma yo kwigarurira uwo mujyi wa Goma, urugamba rukomereje mu bindi bice, ngo kugeza i Kinshasa. Kandi ko bazashigwa aruko bakuyeho ubutegetsi bise bubi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Tags: GomaUbucuruzi
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
George, yanditse ikindi gitabo, menya ibyimbitse kuri cyo.

George, yanditse ikindi gitabo, menya ibyimbitse kuri cyo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?