Ibindi bihugu bi komeye byasabye abaturage babyo guhunga umujyi wa Goma.
U Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye abaturage babyo guhunga bakava mu mujyi wa Goma, kugira ngo birinde ingaruka z’imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/01/2025 ibi bihugu bikomeye byasabye abaturage babyo guhunga mu mujyi wa Goma.
Ni nyuma y’aho M23 yari yasohoye itangazo ivuga ko iri mu nzira yerekeza i Goma kujya kuhafata ngo kuko abahaturiye babyifuza.
Uyu munsi naho imirwano ikaze ihanganishije impande zombi, yabereye mu duce twa Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo n’imbere ya Mubambiro muri teritwari ya Masisi. Ibi akaba ari bice biherereye mu nkengero z’u mujyi wa Goma.
Kugeza ubu M23 iracyegenzura Sake na Mubambiro nyuma y’aho ifashe utwo duce ku munsi w’ejo hashize.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze muri ambasaderi wayo i Kinshasa, kuri uyu wa gatanu yasabye Abanyamerika bari i Goma kujya ahantu hatekanye baka muri uwo mujyi.
Amerika kandi yasabye abaturage bayo kuba maso bakicungira umutekano, ikindi yabasabye kujya bitwaza ibyangombwa nkenerwa.
Iti: “Kubera umutekano udahagije muri Kivu y’Amajyaruguru, Guverinoma ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta gahunda ifite yo guha ubufasha abaturage ba Amerika, bijyanye no kuba kujya muri Kivu y’Amajyaruguru bibujijwe ku bakozi ba Guverinoma ya Amerika.”
Ikindi gihugu cyasabye abaturage bacyo guhunga umujyi wa Goma ni u Bufaransa.
Ibi bihugu bije byiyongera ku Bwongereza bwatanze ubutumwa nk’ubwo ahar’ejo tariki ya 23/01/2025.