Ibindi bitavuzwe ku mirwano yabereye mu Rugezi hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Amakuru ava mu Rugezi ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho Twirwaneho na M23 bigenzura kuva mu byumweru bitatu bishize, avuga ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu bitero zahagabye, zahateye mu duce twaho tune, ariko Twirwaneho na M23 bihagenzura bizisubiza inyuma, ndetse ngo bizikubita na nabi cyane.
Uduce izi ngabo zagabyemo ibi bitero muri Rugezi hari ako mu Badinzi, ako kuri Nyakirango, ku w’ihene n’ako kuri Mugera.
Ibi bitero byatangije kumvikana ahagana igihe c’isaha z’igitondo zija gushyira mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2025. Aho byarimo byumvikanamo imbunda ziremereye n’izito.
Ni bitero kandi amakuru akomeza avuga ko bitigeze bihira iri huriro ry’ingabo za Congo, nubwo ari zo zabigabye.
Umwe mu Banyamulenge uherereye muri ibyo bice ariko utashatse ko amazina ye aja hanze, yabwiye Minembwe Capital News ko Twirwaneho na M23 byabababaje cyane uruhande rwa Leta rwabagabyeho ibyo bitero.
Yagize ati: “Uyu munsi ihuriro ry’ingabo za Congo ryateye mu Rugezi mu duce twayo tune, ariko zakubiswe bikomeye, ku buryo zitabonye n’umwanya wogukusanya intumbi z’abasirikare babo baguye ku rugamba, n’inkomeri zarutakayemo.”
Yashimangiye ibi avuga ko n’ibirindiro iri huriro ryari rifite i Gasiro, byahiye, nyuma y’aho uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bibyirukanyemo izi ngabo zo ku ruhande rwa Leta, bakabiha inkongi y’umuriro.
Yongeyeho kandi ati: “Uwateye mu gice cyo Mubadinzi, kuri Nyakirango, ku w’ihene no mu Rugera, yahuye n’akaga gakomeye. Kandi yasubijwe inyuma, yamburwa n’ibyo yarafite.”
Imibare y’abapfuye ku ruhande rwa Leta irimo abo mu ngabo z’u Burundi, iza Congo, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, ntirashyirwa hanze, ariko amakuru yibanze agaragaza ko babarirwa mu mirongo, mu gihe abakomeretse bo barihejuru y’ijana.
Hejuru y’ibyo, uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 wambuye iri huriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro zito n’izinini ndetse n’ibindi bikoresho birimo iby’itumanaho.
Iri huriro mu guhunga, ryerekeje mu Matanganika muri secteur ya Lulenge, dore n’ubundi kwariyo abarigize baturutse.
Tubibutsa ko ibyo bice byose, biherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.