Ibindi bitavuzwe kuri FDLR ivugwa muri Rurambo.
Abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda gutinda kwabo muri Rurambo biva kukuba Leta y’u Burundi yarabangiye kwerekeza mw’ishyamba rya Kibira, ariko bikaba byari mu mwumvikano hagati y’impande zombi ndetse na RDC.
Ishyamba rya Kibira ni parike nkuru y’igihugu cy’u Burundi, iherereye mu majyaruguru ashyira uburenganzuba bw’iki gihugu, ikaba iri muri Bubanza intara ipakanye n’u Rwanda.
Kuva aho u Rwanda na RDC, mu biganiro bibahuriza i Luanda muri Angola bisinyanye amasezerano yo kumaraho FDLR burundu, u Burundi bwahise bwemerera mw’ibanga rikomeye uyu mutwe icyumbi mw’ishyamba rya Kibira.
Amasoko yacu atundukanye dukesha iy’inkuru yemeza ko muri icyo gihe interahamwe zahise ziva mu mashyamba ya Mwenga na Fizi zerekeza mu Rurambo ho muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bikavugwa ko kwerekeza kwazo muri ibyo bice, byari mu rwego rwo gukomeza inzira y’i Burundi zigana muri Kibira.
Nyuma u Burundi na RDC byongeye guha ibwirizwa uyu mutwe wa FDLR kuguma muri Rurambo, hubwo abagore n’abana babo akaba aribo boherezwa mu ishyamba rya Kibira.
Ndetse mu cyumweru gishize, abo bagore b’interahamwe n’abana babo, boherejwe muri iryo shyamba, nk’uko aya makuru yagiye anatangazwa ku mbuga nyinshi.
Kimwecyo, kuva aho interahamwe zitangiye kugera ku bwinshi muri Rurambo mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, hari amakuru yavugaga ko zigamije gutera u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), n’ingabo z’u Burundi(FDNB).
Kandi ko u Burundi na RDC byabwiwe ko aka gace kwariko gatuma Twirwaneho ibona ubutabazi bikaba biri mu byatumye aba barwanyi bakomeje koherezwa hano aho kujanwa mu ishyamba rya Kibira.
Ni mu gihe n’ahar’ejo ahitwa mu Gitoga muri Rurambo, hakiriwe interahamwe nyinshi zaje ziturutse mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga na Fizi.
Amakuru avuga ko iz’interahamwe iyo zigeze muri Rurambo zakirwa n’imitwe yitwaje imbunda ikorana byahafi n’igisirikare cya RDC n’icy’u Burundi, irimo Gumino yo kwa Nyamusaraba na Maï Maï yo kwa Rushaba.
Usibye kuba zarakiriwe n’iriya mitwe yombi ifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi na FARDC zanahawe n’imyambaro yigisikare cy’u Burundi, n’iy’i gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Sibyo gusa kuko ubu zanahawe uduce zigenzura, nko ku misozi yo kuri Nyundo, Gitabo na Kidote. Gusa ahitwa kuri Kagabwe ho iz’interahamwe zivanze na Gumino, ingabo z’u Burundi na Maï Maï.
Hagati aho, kugeza ubu nta hantu ziracyokoza, cyangwa ngo zibe zagaba igitero, ariko abaturage baturiye ibyo bice bakomeje kugira ubwoba.