Ibindi byavuzwe ku gitero FARDC n’abambari bayo bagabye ku baturage no kuri AFC/M23 bakoresheje Sukhoi-25 na drones
Ihuriro ry’Ingabo za Congo zigizwe na FARDC, FDLR na Wazalendo zagabye ibitero bikaze mu bice bituwe cyane n’ahari ibirindiro by’Ingabo za Allience Fleuve Congo, AFC/M23 mu bice byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi bitero iri huriro ry’ingabo za Congo zabikoze kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/09/2025, zibigaba mu gace ka Bibwe, Nyenge, Chytso, Hembe no mu nkengero z’utu duce.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki uri mubabitangaje mbere, Lawrence Kanyuka yavuze ko ibi bitero uruhande rwa Leta rwabikoze rukoresheje indege ya Sukhoi-25 na drones zo mu bwoko bwa Ch-4. Avuga ko byishe abaturage b’inzirakarengane.
Yanongeyeho kandi ko ibi bikorwa bya leta y’i Kinshasa byarenze ku buhuza bugirwamo uruhare na Qatar ndetse na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Yavuze kandi ko umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera ibikorwa bya gisirikare cya RDC, ariko ashimangira ko bo bazakomeza kurinda abaturage no gusanga umwanzi aho akorera mu kugaba ibitero.
Ibi bitero byakozwe mu gihe ibiganiro bibera i Doha bikirimo kuba, aho intumwa za RDC n’iz’u yu mutwe ziganira mu buryo bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwi gihugu.
Mu cyumweru gishize nabwo imirwano ikomeye hagati y’izi mpande zombi, yabereye mu duce twa Mijenje, Mpety, Katobi na Luola.