Ibindi wa menya ku muyobozi wa Hamas wishwe, ndetse n’ibindi byakurikiraho nyuma y’urupfu rwe.
Amakuru y’urupfu rw’umuyobozi w’umutwe wa Hamas yemejwe n’abavugizi b’uyu mutwe wo muri Palestine, ndetse urupfu rwe rukaba rushobora gutuma intambara yo mu Ntara ya Gaza irushirizaho gukaza umurego.
Nk’uko ubuvugizi bw’uyu mutwe wa Hamas buvuga, nuko uriya muyobozi wishwe yarashwe ubwo yari avuye mu muhango wo kurahira kwa perezida mushya w’igihugu cya Iran.
Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byo byatangaje ko kugeza ubu hari impungenge ko urupfu rw’umuyobozi wa Hamas, rushobora gutuma intambara imaze iminsi hagati ya Israel na Hamas ishobora kongera gukara. Ariko kugeza ubu ntacyo Israel iratangaza mu gihe ari yo ikekwa kuba ari yo yishe uwo muyobozi.
Ndetse kandi umuyobozi w’ungirije w’umutwe wa Hamas yashinje Israel ko “iri nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wabo, ndetse ko iki gihugu gikabije kubashotora ariko ko bitazabaca intege bazakomeza inzira batangiye, kandi ko bizeye intsinzi.”
Nyuma yuko byari bimaze gutangazwa ko uri ya muyobozi wa Hamas yishwe, Iran yahise itangaza ko igisirikare cyayo kigiye guterana kugira ngo banzure icyo bagiye gukora ku rupfu rwa Haniyel, wari inshuti y’akadashoboka ya Iran.
Perezida wa Palestine, Muhmoud Abbas, yamaganye iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas, Haniyel. Imitwe y’abarwanyi ba Palestine bigaruriye agace ka West Bank, nayo yamaganye iki gikorwa ndetse isaba ko haba imyigaragambyo.
Ubusanzwe Haniyel wabarizwaga muri Qatar, yahigwaga n’igihugu cya Israel kuko ari we wari uyoboye ibitero Hamas yagabye kuri iki gihugu tariki ya 07/10/2023 cyahitanye abaturage basaga 200 ba Israel.
Uyu Haniyel wari umuyobozi wa Hamas akaba yishwe nyuma yaho abahungu be batatu na bo baguye mu gitero cy’indege cya Israel.
MCN.