“Ibintu 7 biduha kwegera Imana bikadutandukanya na satani burundu” – Umukozi w’Imana Justin Ngendahayo
Justin Ngendahayo, Chairman w’impunzi mu nkambi ya Nakivale akaba n’umukozi w’Imana, yasangije abizera n’Abakristo bose ubutumwa bw’ihumure n’inyigisho, buvuga ku bintu birindwi by’ingenzi bifasha umuntu kwegera Imana, bityo akitandukanya burundu na Satani.
Ni ubutumwa yasohoye mu nyandiko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, itariki ya 04/11/2025, aho yasabye abizera gufata iya mbere mu kwiyegereza Imana, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo guca burundu ku bubasha bwa Satani.
Mu nyigisho ye, Ngendahayo yavuze ati:
“Iyo twemeye kwegera Imana, Satani nta mwanya agifite mu buzima bwacu. Imana ishaka imitima yacu yose, kandi iradutegereje.”
Dore intambwe 7 yagaragaje nk’ingenzi:
- Kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza- (Ibyahishuwe 3:20): Kwemerera Yesu ngo ature mu buzima bwawe ni intambwe ya mbere yo gutangira urugendo rw’umwuka.
- Kwihana no gusaba imbabazi ku Mana- (Yesaya 1:18-19): Imana yemera guhanagura ibyaha byacu igihe twihana by’ukuri.
- Kwezwa mu maraso ya Yesu Kristo-(Abaheburayo 13:12): Ni yo nzira yonyine dutunganyirizwamo imbere y’Imana.
- Gusaba ko Umwuka wera atura muri wewe: Umwuka wera ni umufasha wacu, utuyobora mu kuri kose.
- Gusenga amasengesho yo kubohoka-(Yakobo 4:7): Guhangana na satani bisaba gusenga no kwitandukanya n’imirimo ye yose.
- Kwiyegurira Imana burundu-(Abaroma 6:12): Imana ishaka umutima wose, si igice. Kwiyegurira ni ukuyemerera kuyobora ubuzima bwawe.
- Kwiga ijambo ry’Imana buri munsi: Ijambo ry’Imana riratwubaka, rikadukomeza kandi rikaturinda gucumura.
Ngendahayo yakomeje ashimangira ko izi ntambwe zose zifatanya zidufasha kugumana umubano w’ihariye n’Imana, zigatuma satani adashobora kongera kugirana ububasha ku buzima bwacu.
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko gukomera mu ijambo ry’Imana ari iryo pfundo ryo kubaho ubuzima bushimwa n’Imana kandi bwuzuye umunezero w’umwuka.






