Ibintu bikomeje kugenda nabi kubera umwuzure ukomeje kuzamuka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni mu bice bihana umupaka w’u Burundi na Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahitwa Kavimvira, nk’uko Minembwe Capital News yahawe amakuru n’abaherereye muri ibyo bice.
Bavuga ko amazi ava mu Kiyaga cya Nyangara n’ikiyaga cya Tanganyika yatumye ibintu bisubira idobwe ni mugihe imihanda ndetse no mu maquartier bitakiri nyabahendwa kubera amazi akomeje kuba menshi.
Minembwe Capital News yabwiwe ko uwo mwuzure uri kwibasira ibice bya Kavimvira cyane ariko udasize Mulongwe.
Ati: “Umenye ko umuhanda wuzuye amazi, kandi kugira ngo imodoka zirengane sibintu byoroshye. Ibyo byari bibi ku munsi w’ejo tariki ya 19/04/2024.”
Uyu mwuzure umaze kwangiriza byinshi harimo ko utuma ibikorwa byaburi munsi bitajya imbere.
Abaturage batari bake bamaze guta izabo harimo ko ndetse bamwe amazu yabo yasenyutse.
Umwuzure watangiye muri Uvira ahagana tariki ya 16/04/2024, uhereye muri Quartier ya Mulongwe.
MCN.