
Ibitero bya Israel k’u butaka bwa Gaza, byatereye amavuriro guhagarika imirimo bakoreraga muriy’i Ntara ya Gaza.
Ni mu gihe kandi ibihumbi by’abaturage baheze mu bitaro i Al-Shifa biherereye muriy’i Ntara ari nabyo binini. Amakuru avuga ko ibikorwa byo kwimura abarwayi byahagaritswe n’imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Israel, n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bivuga ko muri ibi Bitaro, hamaze gupfa abana batandatu n’abarwayi 9, bazize ingaruka zatewe no kubura ibikoresha byo kwa muganga byifashishwa mu buvuzi bw’ibanze n’ibyo kurya.
Ibi byatumye haterana i Nama y’igitaraganya yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yasabiwemo agahenge muri Gaza, kugira ngo abaturage b’abasivili babashe guhabwa ubutabazi bw’imiti n’ibyo kurya.
Muri iyi Nama yahurije hamwe ibihugu 27 bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hafatiwemo imyanzuro ivuga ko amavuriro yo muri Gaza agomba guhabwa uburinzi bwihariye, kuko abarwanyi ba Hamas barimo bayakoresha nk’ubwihisho n’ubwugamo bwo kwitwikira abarwayi ngo Israel bahanganye itinye kubarasaho.
Byanatangajwe ko muriy’i mirwano umurwanyi wa Hamas yasanganwe igitabo cyanditswe na Hitler, ahakana ko Israel yibasiye ibitaro binini bya Gaza byitwa Al-Shifa amakuru yerekana ko ibi bicumbikiye Abanyapalestine ibihumbi babihungiyeho byabuze amashanyarazi.
Aganira n’umunyamakuru wa BBC, Gaira Kuenssberg, yavuze kandi ko kopi y’igitabo Mein Kampf cya Adolf Hitler yabonetse ku murambo w’umurwanyi wa Hamas mu majyaruguru ya Gaza.
Herzog yavuze ko kopi yahinduwe mu cyarabu yabonetse “mu minsi mike ishize” mu cyumba cy’abana “cyahinduwe ibirindiro by’ibikorwa bya gisirikare bya Hamas”.
Igitabo cy’uwahoze ari umuyobozi w’Abanazi cyuzuye ingengabitekerezo yo kurwanya Abayahudi cyacapwe bwa mbere mu mwaka wa 1925.
Kubona kopi yacyo mu majyaruguru ya Gaza, Perezida Herzog yavuze ko byerekanye ko bamwe muri Hamas “bize inshuro nyinshi ingengabitekerezo ya Adolf Hitler yo kwanga Abayahudi”.
Mbere, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ryatakaje itumanaho n’abafatanyabikorwa baryo ku bitaro bya Al-Shifa, aho abakozi n’abarwayi baheze mu gihe imirwano ikomeje hanze.
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus, yaje kuvuga ko kuvugana byongeye gushoboka ariko aburira ko ibintu bimeze nabi imbere mu bitaro. Yakomeje asaba ko imirwano yahagarara avuga ko ibitaro bimaze iminsi itatu bidafite amashanyarazi n’amazi.
Abaganga na minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza bavuze ko kubura lisansi bivuze ko abarwayi badashobora kubagwa kandi ibyuma bikurikirana abana bavutse imburagihe bidashobora gukora. Ariko Perezida Herzog yabivuguruje.
Israel yavuze ko Hamas ifite ibirindiro munsi y’inyubako y’ibitaro ariko Hamas yabiteye utwatsi.
Bruce Bahanda.