Uruzinduko rwa Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa, i Kinshasa ibinyamakuru byagize ico b’ibitangaza ho.
Yateguwe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 07/07/2023, saa 11:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe
Dusanga ibyinshi mu b’inyamakuru byasohotse kuri uyu wa gatanu i Kinshasa birashimishwa n’ikiganiro gihuriweho n’umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi na mugenzi we wo muri Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa kubiganiro bakoranye bijanye n’umutekano ndetse n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Ikinyamakuru AfricaNews, kiti: “Perezida Tshisekedi, akomeje kunenga M23, mugihe Ramaphosa we ashimishwa nuko M23 yaganira n’a Kinshasa ndetse Ramaphosa arifuza ko muri RDC haba amatora yizewe.”
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bayobozi bombi mukuganira ibijanye n’umutekano hamwe n’ubukungu byari mu rwego rwo kungurana ibitekerezo hagati ya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi na mugenzi we wa Repubulika y’Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
Iyi nyandiko yerekana ko itangazo kuribyo biganiro rigenewe abanyamakuru rimaze kwemeza kohashizweho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi zirebwa n’ubufatanye.
Hakaba harimo umutekano, ubukungu, imari, politiki n’ibikorwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Félix Tshisekedi na Cyril Ramaphosa bemeje ko bifuza cyane kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Mugihe bari babajijwe kubijanye n’imishyikirano ya Kinshasa na M23, nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, Perezida wa RDC yasobanuye ati: “Birazwi ko Kigali bashigikira M23 nubwo babihakana ndetse na raporo zitandukanye z’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Iki gihugu gishora intambara kuri RDC kugira ngo babone uko bagaburira igihugu cyabo.”
Perezida Cyril Ramaphosa, we yavuze kumatora, avuga ko yizeye ko amatora azabamo “amahoro,” kandi mu mucyo.
Aha kandi Perezida Félix Tshisekedi yongeye kwanga gushyikirana n’u Rwanda na M23,aho yavuze ko RDC bayigabyeho igitero.
Ati: “Ikigaragara ni uko u Rwanda muri ibyo bitero nimvururu mugihe bizamba muri RDC bo babyungukiramo cyane ndetse no mu bukungu.”
Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje neza ko yanze gushyikirana n’igihugu cy’abagizi ba nabi kigaba ibitero byinshi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru cyo cya L’Avenir, ati: “Muri ubwo buryo bwo kungurana ibitekerezo n’abanyamakuru, Félix Tshisekedi yasobanuye ko yanenze ingabo z’Afrika y’iburasirazuba, ariko ko atigeze yanga izo ngabo ku bijyanye n’imyitwarire yazo numutwe wa M23.”
“Ikibabaje ni uko itsinda ry’Afrika y’Iburasirazuba(EAC) ritubahirije inshingano zabo muburasirazuba bwa Rdc.”
Igihe ingabo za Kenya na Uganda zoherejwe, nk’uko Félix Tshisekedi abisobanura zakoze ubufatanye n’inyeshyamba.
Ariko kuva icyo gihe twagize ibiganiro byukuri muri Leta ya Congo kandi dufite izindi gahunda.
Naho imbaraga za SADC, Félix Antoine Tshisekedi yagize ati: “Ntabwo twasabye inkunga ya SADC. Ariko ugomba kumenya ko muri SADC, hari inshingano zubufatanye. Ntidukeneye no gusaba ubu bufasha. Gusa muri SADC, iyo umunyamuryango umwe y’ibasiwe, abandi bafite inshingano zokumutabara.”
Aba ba Perezida bombi, mugosoza uru ruzinduko bemeje ubufatanye hagati y’ibihugu byombi Congo Kinshasa n’a Afrika y’Epfo, bemezanya nogushiraho masezerano y’ubwumvikane, aho bibanze cyane ku birombe byamabuye yagaciro, k’uko iki kinyamakuru kibitangaza.
Hateganijwe kuriyi ngingo, yerekana iyi nyandiko, ko ibikoresho bigera Ku 315 bizova Afrika y’Epfo byoherezwe RDC kugirango bikoreshwe mugutunganya Zahabu ndetse bikore nimihanda.
EcoNews, yo yavuze ko Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, amasaha 48 yamaze muri RDC , yigaragaza nk’umufatanyabikorwa umaze igihe, atariko yarimubikorwa by’ubucuruzi kandi ngo yifuza gukorana na Kinshasa kubijanye n’ubucuruzi.
Iki kinyamakuru cya EcoNews, gikomeza kivuga ko Cyril Ramaphosa ko atigeze asuzugura amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi.
Ikindi bunzemo bavuze ko perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ko yavuzeko ibiganiro by’a Kinshasa n’a M23 aribyo byotanga amahoro Muburasirazuba bw’ikigihugu.
Ati: “Perezida Tshisekedi ntabwo yigeze arwanya kohaba ibiganiro hagati ye n’a M23 ahubwo asanga haribindi b’ibyihishe inyima.”