Ibirindiro bya Minembwe Ntibikiri Ibisanzwe, Ikoranabuhanga ryo mu Kirere Ryahinduye Isura y’Intambara
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twirwaneho), ryatangaje ku mugaragaro ko ritazongera kwihanganira ibitero byo mu kirere bikomeje kuvugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), hifashishijwe drones n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi, by’umwihariko mu gace ka Minembwe no mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Epfo.
Iri tangazo rije mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gukara mu burasirazuba bwa RDC, aho ibitero byo mu kirere bivugwa ko byiyongereye, bigahitana abasivili, bikangiza ibikorwa remezo, kandi bigashyira mu kaga umutekano w’abaturage.
Mu misozi miremire y’i Mulenge no mu mashyamba acumbikiye ibirindiro bya AFC/ M23/MRDP-Twirwaneho, haravugwa ko hashyizweho uburyo bugezweho bwo kurwanya ibitero byo mu kirere, bwahindutse inkingi ikomeye mu bwirinzi bw’uyu mutwe.
Abayobozi ba AFC/M23/MRDP-Twirwaneho bavuga ko bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu kugenzura ikirere, bikabafasha gutahura hakiri kare drones, misile n’indege z’intambara, mbere y’uko zigera ku ntego zazo.
Mu byavuzwe bigize ubu bushobozi, harimo:Radar zibona kure, zishobora gutahura ikintu cyose kigenda mu kirere, Camera zo mu kirere, zitanga ishusho nyayo y’ibiri kuba,Misile zo gusenya ibikoresho biri kure,N’imbunda ziremereye, zikoreshwa mu kurwanya ibitero byegereye ibirindiro.
Umwe mu basirikare ba M23 yavuze ati:
“Iyo dushyizeho umurinzi wacu wo mu kirere, ikirere kiba icyacu. Umwanzi ashobora kugerageza kwinjira bucece, ariko ntashobora kuhava ubuhuro.”
Minembwe ni agace gafite amateka akomeye mu makimbirane amaze imyaka myinshi aranga uburasirazuba bwa RDC. Ni agace gakunze kuba indiri y’intambara zishingiye ku bibazo by’umutekano, ubuyobozi, n’amoko, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta bagiye bahurira kenshi mu mirwano ikaze.
Mu minsi ishize, ikoreshwa ry’indege z’intambara na drones ryagiye ryiyongera mu ntambara zo muri RDC, Leta igaragaza ko ari uburyo bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Gusa, imitwe irimo AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yavuze kenshi ko Leta ikoresha izo ndege mu buryo bubangamira abasivili, bikavugwa ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Itangazo rya AFC/M23 rigaragaza ihinduka rikomeye mu buryo uyu mutwe wiyumvamo: kuva ku kwirwanaho gusa, ugana ku guhangana ku rwego rw’ikoranabuhanga.
Bagaragaza ko ikoranabuhanga, ubuhanga n’ubwirinzi buhambaye ari byo bigiye kuba inkingi y’imirwano yabo, kandi ko ibitero byose byo mu kirere bizajya bisubizwa, mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibirindiro byabo.
Mu magambo yabo, bagizw bati:
“Iyo umurinzi wacu wo mu kirere ahari, n’ijoro riba umucyo kuri twe.”
Ibi byose byerekana ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC irimo guhindura isura, ikava ku mirwano isanzwe yo ku butaka, ikinjira mu cyiciro cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho.
Mu gihe impande zombi zikomeje gutyaza intwaro, abaturage bo muri aka karere bakomeje kwibaza niba amahoro arambye azagerwaho binyuze mu ntambara, cyangwa niba inzira ya politiki n’imishyikirano ari yo yakemura aya makimbirane amaze igihe kirekire.






