Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibiro bikuru by’ishyaka rya PPRD byasahuwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 23, 2025
in Regional Politics
0
I Kinshasa ibintu byatangiye guhindura isura, nyuma y’aho Kabila ageze i Goma.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibiro bikuru by’ishyaka rya PPRD byasahuwe.

You might also like

Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Ibiro bikuru by’ishyaka rya Joseph Kabila Kabange, PPRD, byasahuwe n’abanye-kongo bakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2025, ni bwo Abanye-Congo bigabije ibiro bikuru bya PPRD barabisahura.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga yerekana Abanye-Congo bagabye igitero ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka rya Joseph Kabila giherereye muri komine ya Gombe i Kinshasa.

Ni amashusho yagaragazaga ko abarimo basahura bari abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS riyobowe na perezida Felix Tshisekedi, aho anagaragaza kandi basahuraga ibikoresho birimo intebe ndetse n’ameza n’ibindi.

Icyicaro gikuru cy’iri shyaka rya Joseph Kabila, gisahuwe nyuma y’aho Olive Lembe, muka Joseph Kabila atangaje ko abasirikare bo mu ngabo za Congo ku wa gatandatu bateye urugo rwe ruri ahitwa Kundelingu, bagasahura ibikoresho birimo za mudasobwa na telephone z’abakozi.

Kabila, umuryango we ndetse n’ishyaka rye bakomeje kugabwaho ibitero, nyuma y’iminsi mike Leta ya Congo itangaje ko igiye gutangira kumukurikirana mu butabera imushinja ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru.

Imushinja kandi gutera inkunga umutwe wa M23 uri mu ntambara nayo; ibyo Kabila n’uyu mutwe bakunze gutera utwatsi.

Usibye nibyo, iyi Leta y’i Kinshasa iheruka gutangaza ko izamufatira imitungo ye yose yaba iyimukanwa n’itimukanwa, ndetse kandi ngo igahagarika ibikorwa bya PPRD byo kubutaka muri RDC.

Ibyo kandi Leta ikomeje kubikora, nyuma y’aho Joseph Kabila atashye mu gihugu cye avuye mu buhungiro, aho yahise ahitira i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Tags: Kabila
Share28Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23. Leta Zunze ubumwe z'Amerika na Qatar bishaka ko ibiganiro byahuriyemo Leta ya Congo n'umutwe...

Read moreDetails

Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi . Umukuru w'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yatangaje ko yiteguye kwakira perezida w'u...

Read moreDetails

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC. Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari n'umwe mubahuza mu bibazo by'intambara ibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya...

Read moreDetails

Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro by’i Doha.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Bimwe mu biremereye Leta y'i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro biri kubera i Doha. Ibiganiro by'imishyikorano biri kubera i Doha muri Qatar byahuriyemo Leta ya Congo n'umutwe...

Read moreDetails

Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Avugwa mu biganiro by'i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n'iza leta y'i Kinshasa. Ibiganiro by'imishyikirano byahuriyemo intumwa z'umutwe wa M23 n'iza leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa bagize icyo bumvikanaho i Doha.

AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa bagize icyo bumvikanaho i Doha.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?