Ibisasu bya Drone ya FARDC Byatewe mu Baturage hafi ya Minembwe, Impungenge Ziyongera ku Mutekano w’Abasivili
Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakoresheje indege itagira umupilote (drone) mu kugaba ibitero by’ibisasu mu bice bituwe n’abaturage, by’umwihariko ahazwi nka Point Zero no muri Mukoko, mu nkengero za centre ya Minembwe.
Aya makuru avuga ko ibyo bisasu byatewe mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu tariki ya 24/01/2026. Umwe mu baturage baho wavuganye na Minembwe Capital News yagize ati:
“Drone yatangiye gutera ibisasu saa kumi z’urukerera. Twumvise igiturika cya mbere, nyuma yaho igisasu gihanuwe mu bice bya Point Zero.”
Yakomeje asobanura ko iyo drone yabanje kuguruka izenguruka mu bice bitandukanye birimo Rugezi na Mikenke, ariko ko ibisasu byayo byahanurwaga cyane cyane mu bice by’ibisambu bya Point Zero, ahari abaturage benshi.
Ibi bitero by’indege ya drone bibaye mu gihe ku munsi wabanje, tariki ya 23/01/2026, habaye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro rya Twirwaneho n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’iya FDLR. Iyo mirwano yabereye cyane cyane muri Point Zero, aho uruhande rwa Leta rwari rwatangije igitero, ariko Twirwaneho ikirwanaho ikaza gusubiza inyuma ingabo za Leta.
Amakuru agezweho avuga ko kugeza ubu Twirwaneho ari yo ikigenzura Point Zero n’inkengero zayo, mu gihe ingabo za Leta zikomeje kugaba ibitero ziturutse mu bice bitandukanye birimo Bibogobogo, Kwa Mulima, Rusuku, ndetse no mu bindi bice bya Teritwari ya Fizi bikigenzurwa na FARDC.
Ibi bikorwa bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abasivili, cyane cyane mu gihe hifashishwa indege zitagira abapilote mu bice bituwe n’abaturage, ibintu bikomeje kwamaganwa n’abaturage bahatuye n’abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere.





