Ibisasu by’ingabo za FARDC n’izu Burundi byahitanye abasivile i Kamanyola, M23 ishinja Leta Gukora Jenoside
Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, yahitanye abantu batatu barimo abasivile, abandi batanu barakomereka bikomeye mu murwa wa Kamanyola, uherereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abo bishwe n’ibisasu byarashwe barimo umugabo, umugore, n’abana batatu bakomerekejwe. Abaturage bavuga ko inzu zabo zasenywe n’ibisasu, AFC/M23 ikagaragaza ko byakozwe n’ingabo za Leta, ndetse Kanyuka ashinja FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kwibasira abaturage.
Ni mu gihe impande zombi ziri mu ntambara kuri uyu wa Kabiri zikomeje gushinjanya gutangiza imirwano. AFC/M23 iyobowe na Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, na Kanyuka, yatangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Wazalendo n’u Burundi ari zo zatangije ibitero mu misozi ya Kaziba, Katogota na Lubarika.
Ku rundi ruhande, FARDC ibinyujije mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge, yavuze ko AFC/M23 ifashwa n’u Rwanda, ari yo yateye ibirindiro bya FARDC, igamije guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Washington na Doha.
Ibi bitero bibaye mu gihe diplomasi mpuzamahanga irimo kongera imbaraga mu gushaka ituze mu burasirazuba bwa RDC, ariko imikoranire y’udutsiko twitwaje intwaro na Leta ikomeje gukoma mu nkokora inzira y’amahoro.
Umutekano muri Kivu y’Amajyepfo uragenda ujegajega, abaturage batangira guhungira mu misozi no mu bihugu bihana imbibi, bituma abasesenguzi bavuga ko ikibazo gishobora kurenga imbibi za RDC, kigahungabanya umutekano w’akarere kose.






