Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byongeye gutera impagarara mu kibaya cya Rusizi: Abasivili barimo gupfa, Luvungi na Katogota mu kaga.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko ibisasu bikomeye by’ingabo z’u Burundi biri kugwa mu bice bituwe cyane byo mu Kibaya cya Rusizi, birimo Katogota na Kamanyola, mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera hagati ya AFC/M23 n’uruhande rwa Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo.
Ibi bisasu biri guturuka ahantu habiri hatandukanye: imwe mu mbunda nini zashyizwe hafi ya Luvungi, indi ikaba iri ku misozi iri ku butaka bw’u Burundi, yegereye umupaka utandukanya u Burundi n’ikibaya cya Rusizi.
Ku wa Kabiri, izo mbunda zateye ibisasu byahitanye abasivili batatu, abandi batanu barakomereka bikomeye. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03/12/ 2025, ibisasu birindwi byongeye kuraswa mu bice bya Kamanyola na Katogota.
Ibi bikorwa bikomeje mu gihe AFC/M23 imaze kwigarurira ibice by’ingenzi birimo centre ya Luvungi, Rubarika n’uduce two hafi aho, ibintu bikomeje kongera igitutu ku ngabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, barimo n’ingabo z’u Burundi.
Imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, ahagana saa kumi, ikaba ikomeje kwaguka no kwibasira ahanini ibice bituwe n’abasivili, bikongera impungenge z’umutekano mu burasirazuba bwa Congo no mu karere k’ibiyaga bigari.




