Ibitavugwaho rumwe n’Abanya-Bibogobogo.
Imyizerere y’amatorero ari mu Bibogobogo yatumye havuka umwuka mubi hagati y’Abarwanashaka n’abayobozi b’amtorero arimo 8ème CEPAC na Methodist Libre, aho abayobozi b’ayo matorero babwiye aba barwanashaka ko badashobora gushyingura abaguye ku rugamba.
Bikubiye mu ibaruwa ubwanditsi bwacu bwa Minembwe Capital News bwahawe n’Abanya-Bibogobogo, aho ibiri muri iyo baruwa bigira biti: “Abayobozi b’amakanisa ba 8ème CEPAC na Methodist Libre, banze gushyingura abatabarukiye ku rugamba. Rero havutse umwuka mubi hagati y’abasore babarwanashaka basengera muri ayo makanisa n’abayobozi bayo.”
Ibiri muri iyo baruwa bigasobanura ko ibyo abayobozi b’amtorero barimo gukora bishobora gukumira inzira y’ubutabazi, nk’uko izo nyandiko ziri muri iyo baruwa zibivuga, zigira ziti: “Gutabara igihe akarere kagabwemo ibitero bishobora guhagarara. Kuko byiswe icyaha.”
Ni ibaruwa kandi igaragaza ko abatabarukiye mu bitero ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo na FDLR baherutse kugaba muri iki gice cya Bibogobogo, abayobozi b’ayo matorero banze kwitabira imihango yabaye mu kubashyingura.
Ikomeze ivuga ko abarwanashaka bamwe baba muri ayo makanisa bafashe umwanzuro wo kuyasezera bakigendera mu yandi.
Bibogobogo ni agace ahanini gatuwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, nubwo hari n’abandi bagaturiye, nk’Abapfulero n’Ababembe.
Aka gace kandi gaherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Baraka, ufatwa nk’umujyi munini wo muri teritware ya Fizi, iyi Bibogobogo nayo ikaba iri muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.