Ibitero bikomeye byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Rurambo.
Amakuru aturuka mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira ahatuwe n’ingo z”Abanyamulenge zibarirwa mu magana mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa zongeye kuhagaba ibitero biremereye.
Mu masaha y’igitondo aja gushyira igihe cy’amanywa yo kuri iki cyumweru tariki ya 18/05/2025, ni bwo abasirikare ba FARDC, ab’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, bagabye ibitero bikaze mu duce dutuwe n’Abanyamulenge two muri Gahororo mu misozi ya Uvira, ahazwi nka Rurambo.
Bikavugwa ko ibyo bitero neza byagabwe mu duce twa Kageregere, Rwikubo na Majaga. Kandi ko abateye kiriya gice cya Kageregere baje bava kuri Gatobwe, na ho abateye Rwikubo baturutse mu Masango mu gihe abateye Majaga bo, baje bturuka i Kagogo.
Ni ibitero amakuru akomeza avuga ko byari biremereye, aho ngo byanumvikaniyemo n’imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje. Kuko abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 batabaye abaturage bari bagabweho ibyo bitero, ubundi baha isomo rikomeye uruhande rwa Leta rwabigabye.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News ayo dukesha abaturiye ibyo bice, agaragaza ko uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, nyuma yo guha isomo rikomeye bariya barwanirira Leta y’i Kinshasa bayabangira ingata barahunga.
Kugeza ubu ibice byose byaribyagabwemo ibyo bitero, biragenzurwa na Twirwaneho na M23 birwana ku ruhande rw’abaturage ba Banye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’abandi bose bashyigikiye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ribarizwamo iyi mitwe yombi uwa M23 n’uwa Twirwaneho.
Ibitero byakozwe uyu munsi ku cyumweru, bije bikurikira ibindi byakozwe ejo ku wa gatandatu, aho nabyo byari byagabwe n’ubundi muri turiya duce. Gusa, amakuru yatanzwe nabwo icyo gihe yavugaga ko uruhande rwabigabye, rwakonerejwe mu misozi ihanamiye i Remela no mu bindi bice by’umushashya.
Hari n’andi makuru avuga ko ibi bitero bitarimo ingabo z’u Burundi, ni mu gihe ibyo bice byagabwemo ibyo bitero biri hafi naho ingabo z’u Burundi zigenzura mu Rurambo. Ariko nyamara amakuru y’ukuri MCN dukesha amasoko yacu atandukanye yemeza ko izi ngabo z’u Burundi nazo ziri muzarwanye kandi ko zarimo zirwanira Leta y’i Kinshasa nk’uko zihora zibikora.