Ibitero bya Drone bya FARDC mu misozi y’i Mulenge, Abaturage b’Abanyamulenge mu Kaga Gakomeje Guhangayikisha
Amakuru yizewe aturuka mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko igisirikare cya Leta (FARDC) cyongeye kugaba ibitero bikomeye gikoresheje indege zitagira abapilote (drones), byibasiye ahatuwe n’Abanyamulenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/12/2025, izo drones zivugwaho kuba iza FARDC zarashe ibisasu bibiri mu gace ka Rwitsankuku, kari hafi y’ahazwi nka centre ya Mikenke, mu bilometero bitari kure ya Minembwe.
Umutangabuhamya wo muri ako gace yagize ati:
“Ubu tuvugana, drones z’igisirikare cya RDC zimaze gutera ibisasu bibiri mu Rwitsankuku. Byateje ubwoba bukomeye mu baturage.”
Nubwo ubuyobozi butaratangaza ku mugaragaro ingaruka z’ibi bitero, abahatuye bavuga ko byangije imirima n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi, bityo bigatuma imibereho yabo irushaho guhungabana. Abaturage kandi bavuga ko izo drones zakomeje kuzenguruka mu kirere cya Rwitsankuku na Mikenke, ibintu byateje ihungabana n’ubwoba bukabije mu baturage b’abasivile.
Ibi bitero by’uyu munsi si ibya mbere. Mu minsi mike ishize, Rwitsankuku kandi, Mikenke na Rugezi byibasiwe n’ibitero bisa nk’ibi, bikomeza kongera impungenge ku mutekano w’abaturage n’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga arengera abasivile mu bihe by’intambara.
Abasesenguzi b’umutekano n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’izo drone mu bice bituwe n’abaturage, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abasivile no gukumira ko aka karere karushaho kwisanga mu mwiryane n’akaga karenze.
Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu misozi y’i Mulenge, abaturage b’abanyamulenge bakomeje gutabaza amahanga, basaba ko ijwi ryabo ryumvikana ku rwego mpuzamahanga, mbere y’uko ingaruka z’iyi mibereho mibi zirushaho gufata indi ntera.






