“Ibitero bya Drone i Kisangani Bishobora Gukurura Intambara Yagutse mu Karere k’Ibiyaga Bigari” – Dr Denis Mukwege
Umuganga w’icyamamare ku isi n’umunyapolitiki, Dr Denis Mukwege, wegukanye igihembo cya Nobel cy’Amahoro, yongeye gutangariza amahanga impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari, aburira ko ibitero bya drone byagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani bishobora guteza inguruka zikomeye ry’intambara zo mu karere.
Mu itangazo yasohoye tariki ya 06/02/2026, Dr Mukwege yatangaje ko ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa 31/01 rishyira ku wa 01/02/2026, bikibasira ikibuga cy’indege cya Kisangani, ahantu hafite agaciro gakomeye mu bya gisirikare n’ubwikorezi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yavuze ko ibyo bitero byagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23.
Dr Mukwege yagaragaje ko ibi bitero bishobora kongera kubyutsa umwuka mubi hagati y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, kandi ko byibutsa isi amateka mabi y’intambara zayogoje aka karere mu bihe byashize.
Uyu muganga uzwi ku rwego mpuzamahanga kubera igihembo cya Nobel cy’Amahoro, yanenze bikomeye imvugo ya Leta y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa by’ingabo zayo muri RDC ari “ingamba zo kwirinda”. Yashimangiye ko amategeko mpuzamahanga atemera intambara yo kwikingira mbere (guerre préventive), kandi ko igitekerezo cyo “kwirwanaho mbere y’igitero” kitigeze cyemerwa n’amategeko agenga umuryango mpuzamahanga.
Yibukije ko Amasezerano Shingiro y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) abuza gukoresha ingufu za gisirikare hagati y’ibihugu, keretse habayeho igitero gifatika cyemejwe, cyangwa se uruhushya rwatanzwe n’Inama y’Umutekano ya ONU. Muri urwo rwego, Dr Mukwege yagarutse ku myanzuro ya Loni, by’umwihariko umwanzuro wa 2773 wafashwe ku bwumvikane busesuye, ushimangira ko ubusugire n’ubwigenge bya RDC bigomba kubahirizwa, ugasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa ku butaka bwa Congo bidatinze kandi nta mananiza, ndetse ko imitwe yose ya gisirikare igize ihuriro AFC/M23 isenywa burundu.
Mu gusoza, Denis Mukwege yasabye amahanga gufata ingamba zikomeye, zirimo ibihano bikakaye ku Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo, kugira ngo ibikorwa bya gisirikare bikorerwa ku butaka bwa Congo bihagarikwe burundu. Yagaragaje ko kudafata izo ngamba byihuse byashobora guteza iturika ry’intambara rusange mu karere k’Ibiyaga Bigari, bigashyira mu kaga amahoro n’umutekano mpuzamahanga.
Dr Mukwege yongeye gushimangira ko amahoro arambye muri RDC no mu karere adashobora kugerwaho hatabayeho kubahiriza amategeko mpuzamahanga, gutanga ubutabera ku byaha byakozwe, no kureka inyungu za politiki n’ubukungu zikomeje kumena amaraso y’Abanye-Congo.






