Ibitero bya FARDC n’abambari bayo bikaze byahitanye ubuzima bw’abasivili muri Kivu Yaruguru
Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo rwagabye ibitero bikomeye zikoresheje indege z’intambara, rutitaye ko aho ruri kurasa ibisasu hatuye abaturage, benshi muri bo birabahitana.
Amakuru agaragaza ko iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/09/2025, aho Ingabo za FARDC n’abazifasha ari bo Wazalendo na FDLR bateye mu gace ka Kasopo gaherereye muri secteur ya Osso muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru akomeza avuga ko uruhande rwa Leta rwatangije iyi mirwano mu rwego rwo kugira ngo rwisubize ibice AFC/M23 yarwambuye birimo no muri kariya gace babigabyemo.
Abaturage batuye muri utwo duce bavuze ko haramutse humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibyanatumye bamwe muri bo bava mu byabo barahunga abandi bikabahitana.
Ni imirwano kandi yavuzwe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko uruhande bahanganye rwabyutse rubarasisha indege z’intambara zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones ch-4.
Mbere y’uko ihuriro ry’ingabo za Congo zigaba ibi bitero, AFC/M23 yari yabimenye ivana ingabo zayo mu birindiro bya Kitshanga na Kalemba zekerekeza ahandi hitwa Mijenje, Bibwe, Malembo na Mpety.
Kanyuka avuga ko ibi bitero byahitanye ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane, ndetse kandi ngo bituma abandi bava mu byabo bahungira mu bice bitekanye.
Ibyo bitero Leta ya Congo ibikoze mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru, zagabye ibindi bitero binyuranye mu bice birimo aka Katobi na Luola muri grupema ya Kisimba muri teritware ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. Ariko ibi uyu mutwe wa AFC/M23 wabisubije inyuma unakomeza kugenzura ibiganiro byayo.