Imirwano ikomeje guhanganisha Inyeshamba za M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 17/01/2024, yabereye mu nkengero za Lacalite ya Karuba, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Bya vuzwe ko iyo mirwano yarikomeye ko ndetse ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta, FDLR, Wagner, FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bakoresheje i ndege y’i Ntambara yo m’ubwoko bwa SUKHOÏ-25, mu kurasa M23.
Nk’uko bya vuzwe Sukhoï-25 y’ihuriro ry’Ingabo za RDC ikunze guhagurukira ku k’i buga c’indege ca Goma ikabona kwerekeza mu bice biherereyemo imirwano muri Masisi na Rutsuru na Nyiragongo.
Gusa amakuru yizewe Minembwe Capital News ihabwa n’u buyobozi bw’ibanze ahamya ko kuvaho imirwano yongeye kuremera kuva k’uwa Kabiri, tariki ya 17/01/2024, nta bwo abarwana k’uruhande rwa leta barigera bavana Inyeshamba za M23 byibuze no mugace gato.
Ibi bishimangirwa n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare major Willy Ngoma aho yagize ati: “Turacari barya kandi twiteguye gusubiza ubutegetsi bwa Kinshasa. Ntaho bigeze batuvana byi buze nahangana na santimetre, ntibazanabigeraho.”
Hagati aho operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC n’Ingabo za FARDC igiye gutangira ibikorwa byo kurwanya M23 nk’uko umugaba mukuru w’Ingabo za RDC zirwanira k’u butaka akaba nuyoboye operasiyo y’Ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Sikabwe Fall, k’u munsi w’ejo yasezeranije Abaturage baturiye i Masisi ko bagomba kwizera FARDC na SADC.
Ati: “Turizeza abaturage baturiye ibice bigenzurwa na M23 ko vuba bagiye gusubizwa mu butegetsi bwa leta. Mwiringire operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC na FARDC.”
Bruce Bahanda.