Ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa biramukiye mu bice byo muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ibitero byagabwe ahatuwe n’abaturage benshi, mu duce duherereye muri teritware ya Rutshuru, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa m23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yavuze ko ibi bitero by’i huriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo ko byibasiriye Abaturage bo mu gace ka Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi, Rwindi no mu duce dukikije aho hafi.
Kandi avuga ko ibyo bitero ko byagabwe n’ingabo zirimo iz’u Burundi, FDLR, FARDC Abancancuro, Wazalendo na SADC.
Kanyuka watanze ubu butumwa akoresheje urubuga rwa x, yahamagariye imiryango mpuzamahanga n’imiryango ikora mu butabazi kugira icyo bakora kuko ibyo bitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC bikomeje kugiraho ingaruka mbi abaturage.
Yagize ati: “Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya (AFC), rira hamagarira akarere, abafatanya bikorwa mpuzamahanga n’imiryango ikora mu butabazi kugira ngo bibone ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC bikomeje kwibasira abaturage.”
Ubu butumwa busoza buvuga ko ingabo z’impinduramatwara za ARC ziri kurwana mu buryo bwo kurinda abaturage ba basivile no kurinda ibyabo.
Ibyo bitero bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryari ryagabye ibitero muri kamwe muri utu duce twongeye kugabwamo ibitero ka Kikuku, maze birangira m23 yirwanyeho, iza no gusubiza inyuma ibyo bitero.
MCN.