
Muriki Gitondo co kuri uyu wa Gatatu, tariki 29/11/2023, i Kilolirwe, homuri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, humvikanye urusaku rw’imbunda zikomeye n’izoroheje.
Amakuru dukesha isoko yacu avugako biriya bitero byakozwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo bafatikanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wagner, Wazalendo na Barundi, aho barimo batera ibisasu biremereye aha herereye u mutwe wa M23 nahari Abaturage.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga n’uko biriya bitero byokuri uyu wa Gatatu, byari bikaze n’ibitero byanatumye abaturage benshi baturiye agace ka Nyamitaba bahunga bata ibyabo abenshi bakaba bahungiye muri Centre ya Muheto.
Zir’iya Ngabo za RDC n’abafatanya bikorwa babo bakomeje gukora biriya bitero mugihe iki gihugu cyamaze kw’injira mubihe byiteguriwe amatora nimugihe abakandida k’umyanya itanduka harimo n’Abakandida biyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu bamaze iminsi ine(4) biyamamariza uriya mwanya.
Nimugihe kandi k’umunsi w’ejo hashize byavuzwe ko urwego rwagisirikare k’urwego rw’i Ntara ya Kivu y’Amajyarugu bongeye kurunda abasirikare benshi muri Mushaki no munkengero zayo harimo ko n’ingabo z’u Burundi zongeye koherezwa muribyo bice aho byavuzwe ko baje aribenshi nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru.
Bruce Bahanda.