Imirwano yongeye kubura muriki Gitondo co kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11/11/2023, n’imirwano ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo), barimo gukoresha Indege z’intambara zom’ubwoko bwa SUKHOÏ-25.
Byavuzwe ko ibi bitero by’indege byagabwe mubice byo muri Groupement ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko umwe mubasirikare b’u mutwe wa M23 yabwiye Minembwe Capital News, yavuze ko biriya bitero by’indege byagabwe mugace neza naneza kitwa Emmaus ko muri Kibumba agace gatuwe n’abaturage benshi. Uriya wabwiye Minembwe Capital News yanemeje ko ingabo z’u mutwe wa M23 zikomeje kurwana kubaturage n’ibyabo.
Ibi bitero by’indege by’igisrikare ca FARDC bibyukiye M’uburasirazuba bwa RDC, byanemejwe n’umuvugizi wa ARC/M23 mubyapolitike, bwana Lawrence Kanyuka aho yagize ati: “Muriki Gitondo co kuri uyu wa Gatandatu, ahagana isaha zakare 6:25Am, Ingabo za leta ya Kinshasa zasutse ibi Bomba by’indege z’intambara, mubice bya Kibumba, Buhumba, muri teritwari ya Nyiragongo nomubice byomuri Kilolirwe, muri teritwari ya Masisi.”
Yunze kandi ati: “Ingabo z’umutwe wa ARC/M23, dukomeje kurwana kubaturage n’ibyabo.”
Kuva kumunsi w’ejo hashize tariki 10/11/2023, abaturage baturiye ibyo bice bakomeje kwidogera leta ya Kinshasa iheruka kubasukaho ibi Bomba aho ndetse bamwe bapfuye abandi barakomereka bikabije.
Muricyogihe abaturage baganiriye na Minembwe Capital News, batubwiye ko bamwe mubaturage baturiye ibyo bice kobakomeje guhunga bava mubice bimwe bakaja mubindi batinya ubukana bw’ibitero by’indege z’intambara zom’ubwoko bwa SUKHOÏ-25 za FARDC yaguze mubushinwa.
Twabibutsako ibitero by’indege z’intambara z’igisrikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo, byongereye ubukana bw’ibitero kuri uyu wa Kane, tariki 09/11/2023, kugeza uy’umunsi, k’uwa Gatandatu, tariki 11/11/2023.
By Bruce Bahanda.