Muriki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20/01/2024, mu bice bituyemo abaturage byo muri teritware ya Masisi, biri kuraswamo ibi Bomba biremereye.
Ni bibomba biri kuraswa n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo harimo n’Ingabo za SADC aho bimaze kumenyekana ko operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC n’Ingabo za RDC ndetse n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo n’Imbonerakure z’u Burundi, yo kurwanya M23 ko yamaze gutangira, nk’uko byemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, k’u munsi w’ejo hashize, ubwo ririya huriro ryari rimaze kwangiriza ibikorwa remezo by’abaturage.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC, ibitero byabo bikomeje kwica abasivile no kubasenyera ibyabo muri Masisi. Uburyo barasa bihabanye n’ibitero bya gisirikare.”
Ahagana isaha z’igitondo cyo k’uwa Gatanu, tariki ya 19/01/2024, ibibomba bya SADC na FARDC byarashwe mu bice bya Mushaki, Kilolirwe n’u muhanda wa Sake-Kitchanga, muri teritware ya Masisi, bikaba byarasize byangirije byinshi harimo ko amatungo y’abaturage Inka, Ihene n’Intama byapfuye mugihe imirima yo, n’inyubako zitandukanye zasenyaguritse bikabije.
K’u mugoroba w’ejo hashize, ibi bitero byaje gukomereza mu Mujyi wa Kitchanga na Karuba muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yemeza ko kugeza ubu ihuriro ry’Ingabo za RDC na SADC bakomeje kurwanisha indege z’itagira abapilote arizo drone ndetse n’Indege z’intambara zom’ubwoko bwa Sukhoï-25 na Sukhoï-24.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News avuga ko i Goma k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haraye hageze indege z’intambara zivanwe i Kinshasa m’urwego rwo kugira bunganire izari zisanzwe i Goma.
K’urundi ruhande urubuga rwa Repubulika ya Katanga rwa tangaje ko inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï Malaïka, ufitanye isano n’umutwe wa Alliance Fleuve Congo,wa Corneille Nangaa, uheruka gutangaza ko agamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa, zigaruriye agace ka Salamabila gaherereye mu Ntara ya Manyema, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu gihe biteganijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20/01/2024, perezida Félix Tshisekedi ari burahirire kuyobora manda ya kabiri.
Bruce Bahanda.