Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ibituma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye (urupfu rw’ikirago), byatangajwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 29, 2024
in Uncategorized
0
Ibituma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye (urupfu rw’ikirago), byatangajwe.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibituma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye(urwikirago), byatangajwe.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

N’ibyatangajwe n’urubuga rwa Elcrema, aho ruvuga impamvu zishobora gutuma umuntu aryama ari muzima bwacya ukumva ngo yapfuye.

Uru rubuga ruvuga ko muribyo harimo “uguhagara k’umutima b’itunguranye”

Ruvuga ko ibi bishobora guterwa n’uko agace k’umutima gashinzwe gupompa amaraso kangiritse mu buryo butunguranye. Iyo ibi bibaye bigabanya amaraso yatemberaga akagera ku bwonko no mu bindi bice by’u mubiri bigatuma umuntu ahita apfa.

Ibi ntabwo biba gusa iyo umuntu asinziriye, bishobora no kuba uri mu bindi bikorwa kandi nta kimenyetso ushobora kubona cy’uko imikorere y’umutima yahungabanye.

  1. Uburozi bw’umwuka mubi (Carbon monoxide)
    Uyu ni umwuka mubi akenshi uturuka mu bintu bitwitswe, imyotsi y’imodoka n’ahandi. Uyu mwuka ntugira ibara cyangwa impumuro ariko iyo umuntu awuhumetse ukaba mwinshi mu bihaha ushobora ku kwica.

Iyo uhumetse uyu mwuka ukagira amahirwe ntukwice, ushobora no kugira n’izindi ngaruka zirimo kuzungera, kuribwa umutwe cyangwa kuruka. Ibi byose biba byaturutse kukuba wahumetse uyu mwuka umwanya munini ukaba mwinshi mu bihaha.

Abantu rero basinziriye ntibakunda kugaragaza ibimenyetso by’ibigiye kuba, ni yo mpamvu uhumetse uyu mwuka usinziriye ushobora gupfa mbere y’uko umenya ko uri kuwuhumeka.

  1. Uburwayi bw’umutima
    Ibi bizwi nko gufatwa n’umutima cyane cyane ku basanzwe bawurwara bishobora kuba ku muntu asinziriye. Gusa amahirwe ni uko kuri iki kibazo ho uwo bigiye kubaho arabanza agakanguka cyangwa se ibyo twakwita gushidikanya mbere y’uko apfa.

Ibi biterwa n’uko ikwirakwira ry’amaraso mu bice bimwe na bimwe by’umutima ryahagaze, bikaba byakwangiza tumwe mu turemangingo tw’umutima bigatuma umutima ubura imbaraga zo kohereza amaraso mu bindi bice by’u mubiri. Iyo hatabonetse ubuvuzi bwihuse umuntu ahita apfa.

  1. Gucika intege igihe uri guhumeka

Iki kibazo kibaho iyo ubwonko bwacitse intege igihe umuntu asinziriye ntibubashe kohereza amakuru mu ngingo zigenzura urujyano rw’umwuka.

Ibi rero bituma oxygene umuntu ahumeka iba nkeya ugereranije n’iyo ubusanzwe umubiri ukenera. Iyo ubwoko butabashije gusubira ku murongo vuba ngo umubiri ubone umwuka mwiza igikurikiraho ni urupfu, ukumva ngo umuntu yazize urupfu rutunguranye.

  1. Enterovirus

Ubu ni ubwoko bwa virusi buzwi nka ev-d68 bwagaragaye bwa mbere mu 1962 buza kongera kugaragara muri 2014. Abashakashatsi bavuga ko iyi virusi yiyongereye cyane ugereranije na mbere ndetse hari impungenge ko uko imyaka igenda yiyongera yazakomera kurenza uko bari babyiteze.

Igiteye ubwoba kuri iyi virusi ngo ni uko rimwe ishobora kugaragaza ibimenyetso bisa n’iby’indwara z’ubuhumekero ariko akenshi ngo nta bimenyetso igaragaza.

Abaganga bavuga ko mu bice bimwe by’isi iyi virusi ishobora kuzakomera kuruta Ebola. Iyi virusi igaragazwa n’ibibazo bikomeye byo mu myanya y’ubuhumekero ndetse uyifite akanacika intege ku buryo habaho no kwangirika k’urutirigongo.

6.Kurohama nta mazi

Abantu benshi bazi ko umuntu arohama mu mazi gusa, nyamara ushobora kurohama wanayavuyemo. Iki ni ikibazo abaganga baburiye inyito, gusa basobanura ko ushobora guhumeka amazi n’iyo yaba igitonyanga kimwe kikaba cyajya mu bihaha bigateza urupfu igihe umuntu asinziriye.

Iki gitonyanga cy’amazi iyo kigiye mu bihaha giteza ibibazo byo guhumeka ku buryo hadashobora gushira amasaha umuntu asinziriye atarapfa. Urupfu ruterwa no kurohama kandi wavuye mu mazi ngo ruboneka hake ugereranije n’imfu zo kurohama zibaho. Aya mazi aba yagiye mu bihaha abangamira oxygene umuntu akwiye guhumeka bigatuma apfa.

Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma apfa urwo twita urupfu rutunguranye aho usanga umuntu yaryamye ari muzima yahoze asangira n’abandi ejo ukumva ngo yapfuye. Zimwe muri izi mpamvu rero ntizigaragaza ibimenyetso, n’izibigaragaza usanga uwo bigiye kubaho atabimenya kuko aba asinziriye.

Abaganga n’abandi bajyanama mu by’ubuzima bagira abantu inama cyane cyane abarwaye indwara zidakira guhorana imiti hafi ku buryo uwo muryamanye ashobora kukurengera igihe indwara igufashe bitunguranye.

           MCN.
Tags: UrupfuUrwikiragoUsinziriye
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post
Nyuma ya Kanyabayonga nta kuruhuka, M23 yabohoje utundi duce twinshi, kandi twingenzi.

Nyuma ya Kanyabayonga nta kuruhuka, M23 yabohoje utundi duce twinshi, kandi twingenzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?