Ibiturika Bikomeye Byazindukiye Luvungi, Imirwano Ikomeje Gukara mu Kibaya cya Rusizi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/12/2025, ibiturika bikomeye byazindukiye mu bice bya Luvungi, muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, ahakomeje imirwano ihuje umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDNB z’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Amakuru aturuka ku baturage b’i Rugombo mu ntara ya Cibitoke* mu Burundi, ndetse n’abari mu kibaya cya Rusizi, yemeza ko ibisasu n’imbunda bikomeje kumvikana cyane kuva mu rukerera, bigaturuka mu mirwano ikomeye iri kubera mu bice AFC/M23 imaze kwigaruriramo igice kinini cya Luvungi.
Umwe mu baturage b’i Rugombo yagize ati: “Tuzindukiye ku muziki w’imbunda n’ibisasu. Biravugira mu Luvungi cyane.” Undi wo mu kibaya cya Rusizi yagize ati: “Ubu hari abasirikare bari gukizwa n’amaguru, ariko b’uruhande rwa Leta barimo guhunga, berekeza i Uvira.”
Uyu ni umunsi wa gatanu w’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo. Amakuru yizewe avuga ko AFC/M23 ikomeje gusatira umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo, uri mu birometero bisaga 60 uvuye Luvungi.
Ibiri kubera muri aka gace bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abasivili n’akarere muri rusange, cyane ko ingabo za Leta zigaragara mu bikorwa byo gusubira inyuma, mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo.






