Ibivugwa ku bwicanyi bwaje bugamije kurimbura Abanyamulenge.
Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo-ahunamiye ibibaya bikikije ikiyaga cya Tanganyika, hatuye Abanyamulenge bafite amateka adasanzwe ba borozi, abahinzi, bazwiho kuba bahamaze ibisekuru byinshi, ariko uyu munsi, imidugudu yabo yahindutse amatongo, n’imirima yabo irangizwa cyane, udasize y’uko abantu babo bicwa umunsi ku wundi.
Abanyamulenge mu muco wabo wo korora inka zitabafasha gusa mu bukungu, kuko kurundi ruhande bazifata nk’ikimenyetso cy’ubuzima, n’icyubahiro.
Nubwo ari Abanyekongo ku mvano no ku mateka, ariko kandi bamaze imyaka myinshi bashidikanywaho ku bwenegihugu bwabo. Ibi byatewe n’imipaka yaciwe n’abakoloni b’Ababiligi, aho bayiciye batitaye ku nshusho nyakuri y’ubu bwoko bufite umuco wabwo wihariye muri aka karere, bituma habibwa amacakubiri mabi kuri bo.
Umuco w’Abanyamulenge wubakiye ku bworoherane no kwihangana.
Bazwi mu kwakira abashyitsi neza, no guha agaciro ibidukikije.
Imiryango yabo ikora ibikorwa bya buri munsi ku bufatanye, kandi ikagumana imigenzo yo hambere yanditswe mu mitima aho kuba mu bitabo.
Imisozi y’iwabo si inzuri z’inka zabo gusa—ni n’ububiko bw’amateka yabo. Kuko buri nzira, ikiraro, cyangwa ahantu, bigira urwibutso kuri bo.
Guhera mu 1960, batangiye kugira umutekano muke, aho abanyapolitiki bagiye babibasira babaziza uko baremwe n’umuco wabo.
Abayobozi bamwe bo muri iki gihugu bagiye bakoreshwa n’amarangamutima y’ubwoko, bagamije gufata ubutegetsi, bityo bakavuga ko Abanyamulenge ari “abanyamahanga.” Ibyo babivugaga bagamije gushimisha rubanda kugira ngo rubahe amajwi.
Mu gihe cya Mobutu, hagaragaye ivangura ryinshi, rituma politiki kuri bo iba mbi ndetse babura n’ubwisanzure.
Mu mwaka wa 1990, hadutse intambara mu karere k’Ibiyaga bigari nko mu Rwanda n’i Burundi, izaje kubasiga kenshi bashinjwa gufatanya n’uruhande rumwe—ibirego byakajije urwango n’ubushyamirane.
Nyuma ihohoterwa kuri bo ryafashe indi sura nshya—ibintu birushaho kugenda bizamba, nk’uko raporo za Human Rights Watch na UNHCR zibivuga, ndetse izo raporo zinahamya ko imidugudu yabo myinshi yasenywe.
Inka—umutima w’ubukungu bwabo-zirasahurwa izindi zikibwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi na Leta y’i Kinshasa.
Abasivili baricwa atari intambara gusa, ahubwo mu buryo bwateguwe. Ibyatumye bashyirwa mu kato, babuzwa kujya mu masoko no ku mavuriro.
Inzira zihuza ibice batuyemo n’ibyo bahahiragamo mbere z’irafungwa, ubufasha bwa kimuntu kuri bo burabangamirwa
Amagambo y’urwango kuri bo atangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku ma radiyo y’igihugu—bambikwa indi sura, kuko biswe abantu babi, n’abanzi b’igihugu. Hagamijwe kubarimbura, ariko isi ntacyo yabikozeho kandi ibizi neza.
Byageze n’aho kubaho byahenze, ubuzima buragora. Imirima ntiyaba igihingwa kubera umutekano. Abana bavanwa ku mashuri, kandi kenshi batabana n’ababyeyi babo kubera intambara zagiye zibatandukanya.
Kurimbura Abanyamulenge si ukubica gusa, ahubwo ni ugusiba amateka yabo, ururimi, n’ubumenyi.
Mu 2020, Itsinda ry’Impuguke za Loni ryatanze impuruza ku ihohoterwa rikorwa ku basivili b’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, ariko ibyo ntacyo amahanga arakabikoraho.
Usibye na Loni byavuzwe kandi n’amashirahamwe mpuzamahanga atandukanye, arimo Amnesty International, Minority Rights Group International n’andi, ariko nta gikorwa gikomeye Mpuzamahanga kirakorwa.
Usibye ko abayobozi b’imbere mu gihugu bagiye babigoreka ubundi bakabihakana, ibyanatumye benshi muri bo bahungira mu bihugu bitekanye by’ibituranyi nko mu Rwanda, Kenya, Uganda no mu Burundi.