Ibivugwa ku mirongo y’urugamba hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC muri Kivu y’Epfo.
Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho rikaba rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bafashe igice cya Gatogota cyose gihereye mu Kibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 09/05/2025, ni bwo aba barwanyi bafashe Katogota yose, nyuma y’igihe kirekire bagenzura igice kimwe cyayo ikindi nacyo kikagenzurwa n’u ruhande rwa Leta.
Imirwano ikomeye yazindutse ibera muri kiriya gice hagati ya AFC/M23 na Wazalendo bafashwa n’ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi ndetse na FDLR, yasize bariya barwanyi bacigaruriye cyose.
Ifatwa rya Katogota hari ababona ko AFC/M23 yaba ishaka kwigarurira n’umujyi wa Uvira ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku ruhande rwa Leta ya Congo. Kuko nyuma y’aho aba barwanyi bafashe umujyi wa Bukavu ku wa 16/02/2025, ibiro bikuru by’intara byayibagamo byahise byimurirwa i Uvira.
Katogota yafashwe uyu munsi ntiri mu ntera ndende uvuye mu mujyi wa Uvira.
Ubundi kandi aba barwanyi bayifashe nyuma y’aho mu minsi mike bigaruriye n’ibindi bice byo muri teritware ya Walungu, ahanini byo muri cheferi ya Luhwinja izwiho kuba yibitseho ubutunzi kamere bwa mabuye y’agaciro.
Ndetse kandi bari baheruka no gufata umujyi muto wa Kaziba na wo uri muri teritware ya Walungu isanzwe ihana imbibi n’iyi teritware ya Uvira.