Ibivugwa ku ngabo z’u Burundi zapfuye ku bwinshi i Masisi.
Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zigwiriyemo iz’u Burundi n’inyeshyamba zo muri FDLR zaguye mu mutego w’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 mu bice byo muri teritware ya Masisi, izibarirwa mu magana zihasiga ubuzima.
Amasoko yacu atandukanye avuga ko mu gitondo cy’ahar’ejo tariki ya 20/01/2025, ingabo z’u Burundi na FDLR zasabye ubuyobozi bwa FARDC kubareka bakagenda bonyine kuja kwisubiza centre ya Masisi iheruka gufatwa na M23.
Bivugwa ko babwiye FARDC ko ari bo bashobora kubohoza iriya centre ngo kuko abo bahanganye bo muri m23 bahuje ururimi.
Ariko bikavugwa ko m23 yamenye aya makuru mbere y’uko icyo gitero kirimo ingabo z’u Burundi n’iza FDLR gihaguruka giturutse mu bice bigenzurwa n’uruhande rwa Leta.
Nyuma iki gitero cyaraje kigeze mu ntera ngufi n’ibitaro bikuru bya teritware ya Masisi kigwa mu gico cy’abarwanyi ba M23. Icyakurikiyeho ni umuborogo w’abasirikare b’u Burundi na FDLR.
Amakuru amwe avuga ko ingabo z’u Burundi na FDLR zapfiriye muri aka gace zitari munsi y’amagana atanu. Mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko nta warokotse, hubwo ko n’utarapfuye yafashwe matekwa.
M23 kandi yabambuye n’ibikoresho byinshi byagisirikare, birimo imbunda, amasasu n’ibikoresho bikoreshwa mu itumanaho.
Ubwo ibyo byabaga, mu nkengero za Sake hari imirwano iremereye aho yarimo yumvikanamo imbunda zikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta. Iyi mirwano yanasize umutwe wa M23 wigaruriye uduce twose twunamiye centre ya Sake iri mu birometero nka 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Nanone kandi ahar’ejo indi mirwano ikomeye yavuzwe muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Minembwe.com yabashe no kumenya ko abapolisi n’abasirikare bari bashinzwe umutekano mu duce twa Bitonga, Bwerimana, Bishange, Kabalegesha n’ahandi bahungiye mu mujyi wa Minova. Ubundi utwo duce twose M23 iratwigarurira.
Akandi gace M23 yigaruriye muri Kalehe ni umusozi wa Buragiza uriho ikibuga cy’indege.
Si aho gusa kuko uyu mutwe wafashe n’umujyi Minova harimo kandi ko wafashe n’inkengero zayo.