Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 5, 2025
in Conflict & Security
0
M23 yigaruriye uduce twinshi mu mirwano yarimaze iminsi irenga ibiri.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

You might also like

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

Amakuru: Iby’igitero i Katana.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryahamagaje intumwa zayo ryari ryarohereje i Doha muri Qatar kuganira n’iza leta y’i Kinshasa.

Aya makuru yashyizwe hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 05/06/2025, aho avuga ko ku myanjo y’iki cyumweru turimo, kwaribwo intumwa za AFC/M23 zari ziyobowe na Benjamin Mbonimpa zavuye i Doha zisubira i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

Izi ntumwa, AFC/M23 yazihamagaje kuva i Doha muri Qatar mu biganiro zari zimazemo iminsi mirongwitatu zishyikirana n’iza RDC.

Kimwecyo, impande zombi, urwa Kinshasa cyangwa urwa M23 nta ruratangaza ibyo zumvikanyeho muri ibyo biganiro.

Mu kwezi gushize kwa kane uyu mwaka wa 2025, Kinshasa na AFC/M23 byari byaratangaje ko bumvikanye ingingo zirimo uguhagarika imirwano, mu rwego rwo kugira ngo ibyo biganiro bibe mu mahoro meza.

Ibi biganiro ziriya mpande zombi zasobanuraga ko bizibanda cyane ku mpamvu nyamukuru y’ibibazo bitera intambara mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Kuri ibyo, yaba intumwa za Congo n’iza AFC/M23 ziyemeje guhagarika imirwano guhera ubwo ibiganiro byatangiraga, kugira ngo zigere ku gisubizo kirambye, ndetse zisaba Abanye-Congo bose n’abayobozi ba madini n’itangazamakuru, gusakaza aya makuru.

Iri huriro rya AFC/M23 ritumije intumwa ryazo, mu gihe imirwano isa n’igiye kongera gukomera muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Kivu y’Amajyepfo.

Kuko no mu ijoro ryaraye rikeye, ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 biherereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Bukavu, mu duce twa Katana muri teritware ya Kabare.

Ni mu gihe kandi bivugwa ko abarwanyi ba M23 ko bagize iminsi mike bisuganyiriza mu bice byo muri teritware ya Masisi, nyuma y’aho ubuyobozi bw’uyu mutwe butangarije abaturage bo muri teritware ya Walikale isanzwe ipakanye n’iy’i ya Masisi ko bashobora kongera kwigarurira umujyi wa Pinga uyiherereyemo.

Ubundi kandi, n’umujyi wa Uvira uwo iri huriro ry’Ingabo za Congo riturukamo rikagaba ibitero ku Banyamulenge no kuri Twirwaneho mu misozi y’i Mulenge, bivugwa ko iyi mitwe yombi ibarizwa muri AFC, ishobora kuri wambura, kugira ngo icecekeshe ibitero biwuturukamo, nk’uko yagiye ibikora n’ahandi.

Tags: AFC/m23DohaIntumwa
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta. Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo abo mu mutwe wa M23 n'abo mu wa Twirwaneho, bafashe agace...

Read moreDetails

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahinduriye imirimo Birato Rwihimba Emmanuel wari guverineri w'i ntara...

Read moreDetails

Amakuru: Iby’igitero i Katana.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
I Walikale habereye imirwano ikomeye.

Amakuru: Iby'igitero i Katana. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero mu gice cya Katana kimaze iminsi ibarirwa mu mezi atatu kigenzurwa n'umutwe wa M23,...

Read moreDetails

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa. Minisitiri w'u butabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza y'i Kisangani...

Read moreDetails

Amakuru mashya: Hagaragajwe icyabaye kuri Wazalendo mu Rurambo kiyicya intege.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Amakuru mashya: Hagaragajwe icyabaye kuri Wazalendo mu Rurambo kiyicya intege. Amakuru aturuka mu Rurambo ho mu misozi ya teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, agaragaza ko...

Read moreDetails
Next Post

U Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe, umwe mu bayobozi b'u Rwanda ararushimira.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?