Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryahamagaje intumwa zayo ryari ryarohereje i Doha muri Qatar kuganira n’iza leta y’i Kinshasa.
Aya makuru yashyizwe hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 05/06/2025, aho avuga ko ku myanjo y’iki cyumweru turimo, kwaribwo intumwa za AFC/M23 zari ziyobowe na Benjamin Mbonimpa zavuye i Doha zisubira i Goma mu Burasizuba bwa Congo.
Izi ntumwa, AFC/M23 yazihamagaje kuva i Doha muri Qatar mu biganiro zari zimazemo iminsi mirongwitatu zishyikirana n’iza RDC.
Kimwecyo, impande zombi, urwa Kinshasa cyangwa urwa M23 nta ruratangaza ibyo zumvikanyeho muri ibyo biganiro.
Mu kwezi gushize kwa kane uyu mwaka wa 2025, Kinshasa na AFC/M23 byari byaratangaje ko bumvikanye ingingo zirimo uguhagarika imirwano, mu rwego rwo kugira ngo ibyo biganiro bibe mu mahoro meza.
Ibi biganiro ziriya mpande zombi zasobanuraga ko bizibanda cyane ku mpamvu nyamukuru y’ibibazo bitera intambara mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Kuri ibyo, yaba intumwa za Congo n’iza AFC/M23 ziyemeje guhagarika imirwano guhera ubwo ibiganiro byatangiraga, kugira ngo zigere ku gisubizo kirambye, ndetse zisaba Abanye-Congo bose n’abayobozi ba madini n’itangazamakuru, gusakaza aya makuru.
Iri huriro rya AFC/M23 ritumije intumwa ryazo, mu gihe imirwano isa n’igiye kongera gukomera muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Kivu y’Amajyepfo.
Kuko no mu ijoro ryaraye rikeye, ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 biherereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Bukavu, mu duce twa Katana muri teritware ya Kabare.
Ni mu gihe kandi bivugwa ko abarwanyi ba M23 ko bagize iminsi mike bisuganyiriza mu bice byo muri teritware ya Masisi, nyuma y’aho ubuyobozi bw’uyu mutwe butangarije abaturage bo muri teritware ya Walikale isanzwe ipakanye n’iy’i ya Masisi ko bashobora kongera kwigarurira umujyi wa Pinga uyiherereyemo.
Ubundi kandi, n’umujyi wa Uvira uwo iri huriro ry’Ingabo za Congo riturukamo rikagaba ibitero ku Banyamulenge no kuri Twirwaneho mu misozi y’i Mulenge, bivugwa ko iyi mitwe yombi ibarizwa muri AFC, ishobora kuri wambura, kugira ngo icecekeshe ibitero biwuturukamo, nk’uko yagiye ibikora n’ahandi.