Ibivugwa mu nshe z’u Lurenge ahongeye kumvikana ibiturika.
Nyuma y’uko mu nshe za Rugezi no mu nkengero zayo hari hamaze iminsi hatumvikana urusaku rw’intwaro, ku munsi w’ ejo Wazalendo baharasiye amasasu menshi n’ubwo bitatwaye umwanya munini.
Ni bikubiye mu butumwa bugufi bwanditse twahawe kuri minembwe Capital News, aho bugira buti: “Nyuma y’icyumweru cyose twari dufite agahenge, ahar’ejo hongye kumvikana ibiturika byinshi.”
Aya makuru agaragaza neza ko ibi biturika byarimo byumvikanira mu Kabanju haherereye mu ntera ngufi uvuye mu Rugezi.
Ati: “Mai Mai yarasiye mu Kabanju. Twamenye ko bari basubiranyemo, ariko barwana akanya gato.”
Imbunda ziheruka kumvikana muri ibyo bice mu cyumweru cyo hirya y’iki gishize, n’ubundi zari iza Mai Mai yari yasubiranyemo.
Isubiranamo ryabo ryabereye i Gasiro mu birometero nka bitanu uvuye mu Rugezi kwa Sabune no mu Kabunju aha tuvuze barwaniye n’ejo ku wa mbere.
Kimwecyo, ku nshuro ya mbere bisa nibyari bikomeyeho, kuko byanatwaye ubuzima bw’abantu barenga bane, ni mu gihe i Gasiro haguye umukomanda umwe n’umugore ufitanye isano rya bugufi na Col-Ngomanzito umuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa Mai-Mai-Biroze-Bishambuke.
Naho mu Kabanju hapfuye abakomando babiri, ndetse umwe umurambo we utabwa mu ruzi rurawutwara, nk’uko amakuru yabivuze icyo gihe.
Nyamara kuri uyu wa mbereho, usibye amasasu menshi yamvikanye umwanya utari munini, nta kindi amakuru atugaragariza cyangijwe, usibye ibyo biturika no kumenya ko ari Mai-Mai-Biroze-Bishambuke yasubiranyemo.
Ku rundi ruhande haracyari agahenge mu Rugezi ahanini mu bice byayo bigenzurwa n’u ruhande rwa Twirwaneheho na M23.
Si mu Rugezi honyine hari agahenge, kari no mu bindi bice bigenzurwa n’iy’i mitwe yombi nka Minembwe centre no mu nkengero zayo, ndetse na Mikenke.
Ubundi kandi abakozi b’indege ya gisivile iheruka kugabwaho igitero cya drone y’Ingabo za RDC mu cyumweru gishize mu Minembwe, kikayihindura umuyonga yose ariko bo kubw’amahirwe bakarokoka, ku munsi w’ejo nyine ku wa mbere babonye indi irahabakura ibasubiza iyo bari baje baturuka.
Hagataho, muri ibi bice hari amakuru yatangiye kubivugwamo mu mpera zakiriya cyumweru gishize, agaragaza ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ko buri gutegura kubigabamo ibitero.
Ni amakuru anahamya ko Ingabo ubu butegetsi bwateguye kugaba ibyo bitero, zimwe zizaturuka i Kindu mu ntara ya Manyema, i Kalemi mu ntara ya Tanganyika n’i Uvira muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo iherereyemo na Minembwe.