Perezida wa Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari i Luanda homuri Angola, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku bihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR), iyonama ikaba igamije kuganira ku kibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu ca RDC ndetse n’a Sudani.
Bibaye mugihe Muburasirazuba bwa RDC ho Umuyobozi wungirije w’ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba muri Republika ya Democrasi ya Congo, Brigadier General Emmanuel Kaputa yasuye abasirikare ba Kenya( EACRF), mu mujyi wa Kibumba ho muri teritware ya Nyiragongo.
Afata ijambo uyu Komanda yashimye ingamba zihuriweho mu kurinda umutekano nokugarura amahoro mu turere bagenzura two muri Kivu yamajyaruguru .
Naho aba Depite bo muri Ituri bo bashimiye Président Yoweli Kaguta Museveni mugufasha RDC kugarura amahoro.
Bahize bati: “Turashimira Nyakubahwa Yoweri Museveni kumusanzu ukomeye akomeje gutanga mukugarura amahoro muntara ya Ituri. Turanashimira abaturage ba Uganda kutugaragariza umutima mwiza numutima wokubana Neza nabaturanyi.”
Ibi byatangajwe nabadepite bahagarariye intara ya Ituri Muri parlement ya Rdc .