
Abasaga icyuminabarindwi ( 17) nibo byamaze kumenyekana kobishwe no gusenyuka kw’imisozi n’imyuzure yabaye tariki 16 na 17 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka. Ibi biza bikaba byarabereye mu Ntara ya Mongala hafi n’inkombe y’uruzi rwa Fleuve Congo, muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko mugihe iyo myuzure yateraga ndetse n’imisozi igakunduka biravugwa ko byahise binasenya n’amazu menshi andi mazu atarabasha kumenyekana umubare akaba yararengewe nayo mazi.
Mu mibare ya gateganyo yatanzwe n’ubuyobozi bwa Soseyete sivile yo muribyo bice ivuga ko abagera 17 aribo bahasize ubuzima naho abandi 7 bakaba barakomeretse bikabije.
Uhagarariye Soseyete sivile yagize ati: “Haguye imvura ninshi hanyuma umusozi uza gusenyuka w’irunda kumazu ahanini twasanze aho amazu yarengewe ni muri Quartier ya Akula.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko “Abasenyewe cane nabari bu batse amazu yabo kumanegeka. Kugeza ubu turacarimo dushakisha kuko abantu benshi baracabuze. Kandi abagizweho ingaruka cane nabatuye muri Quartier ya Akula iri hafi n’uruzi rwa Fleuve Congo.”
Ikindi nuko uyu muyobozi wa Soseyete sivile yakomeje avuga ko abantu babuze arabo mu muryango umwe nimugihe aba bari basanzwe batuye mu bi banza byegeranye.
Sosiyete sivile ikaba isaba ubuyobozi bwa leta gufata ingamba mugutabara byihuse ndetse nokwita kubagizweho ingaruka nibyo biza.
By Bruce Bahanda.
Tariki 18/09/2023.