Ibura rya mazi mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ryateye abenshi guhangayika.
Ni ukuva ku wa Kane w’iki Cyumweru turimo, nibwo amazi yatangiye kuba ingorabahizi, nk’uko ay’amakuru dukesha abaturage baturiye utwo duce abivuga.
Bavuga ko ahanini ay’amazi yabuze mu gace ka Munigi, no mu tundi duce turi mu nkengero zayo, ho muri teritware ya Nyiragongo.
Kandi ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi cyafashe indi ntera mu minsi ibiri ishize.
Nk’uko aba baturage babibwiye Minembwe Capital News bavuga ko ibura ry’amazi rihangayishije cyane abadamu n’abakobwa.
Bagasobanura ko mu kuja kuyashaka bibatwara ahantu harehare. Bityo bagasaba ubuyobozi bwa leta kubagoboka no gukora ibishoboka byose bakabashakira uburyo babona amazi.
Hagati aho ibisasu byatewe i Kibirizi birashwe n’ingabo zu ruhande rwa leta ya Kinshasa biri kuvugwa ko byishe abasivile bo muri ibyo bice. Kimweho nta mubare uratangazwa wabaguye muri iryo tegwa ry’ibisasu.
Ibyo bisasu bikaba byaratewe ahagana isaha z’u mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, nk’uko sosiyete sivile yo muri ibyo bice ibivuga.
MCN.