Ibura ry’amazi i Bujumbura riravuza ubuhuha, ndetse havuzwe ibyo abaturage bari gukoresha byo kwangiriza ubuzima bwabo.
Abaturiye umujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi bahangayikishijwe bikomeye n’ikena ry’amazi ry’ugarije uy’umujyi.
Bimwe mu bitangaza makuru bivuga amakuru yo mu karere, byavuze ko byahawe ubuhamya n’abaturage baturiye i Bujumbura bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amazi.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye ijwi ry’Amerika, dukesha iy’inkuru avuga ko abaturage basabye Leta y’u Burundi kugoboka abaturage bayo ku kibazo cyo kubura amazi ariko ko Leta nayo ubwayo isa ni dafite igisubizo cya hafi.
Ndetse kandi uyu muturage akaba yavuze ko hatagize igikorwa mu maguru mashya, ubuzima bwa benshi burahangirikira.
Ishirahamwe rishinzwe iby’amazi mu Burundi rya REGIDESO, naryo ubwaryo rivuga ko nta muti babona ushobora kuzaboneka vuba. Umuyobozi mukuru muri iryo shirahamwe ushinzwe ibyunyubako, Gaspard Kobako yanasabye Leta y’iki gihugu cyabo kwemerera Abanyagihugu ko muri iri shami ry’amazi yananiwe kugira icyo ibikoraho.
Ku bwizo mpamvu, abaturage bo muri Bujumbura bari gukoresha amazi bavomye mu biziba no mu kiyaga cya Tanganyika ndetse no mu zindi nzuzi zitemba.
Usibye amazi abuze muri Bujumbura hari kandi n’ibura ry’igitoro, ndetse cyo kikaba kigize imyaka igiye kuba itatu kibuze.
Ibi bituma benshi binubira ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye, ndetse abamwanze hamwe n’abatavuga rumwe nawe bagasaba ko yo kwegura.
MCN.