Ibya barwanyi ba Maï-Maï batanze umusaada i Bukavu.
Abarwanyi ba Maï-Maï batanze umusaada i Bukavu bavuye mu bice bya Fizi na Mwenga, kugira ngo iki gice kidafatwa n’umutwe wa M23, bakaba bahamagajwe na Lieutenant General Pacifique Masunzu ukuriye zone ya gatatu y’ingabo za Congo, kuri ubu akaba ariwe uyoboye urugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’uyu mutwe wa M23 muri Kivu y’Amajy’epfo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi turimo nibwo umutwe wa M23 winjiye muri Kivu y’Amajy’epfo, nyuma y’uko wari umaze gufata umujyi wa Minova uherereye muri teritware ya Kalehe aho uyu mutwe ukomeje imirwano werekeza mu bice bya Bukavu.
Mu gihe uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri iyi teritwari ya Kalehe, kandi ukaba uri kwerekeza i Bukavu kugira ngo uhabohoze hose, byavuzwe ko ari byo byatumye Lt Gen Masunzu ahamagaza abakuriye imitwe y’abarwanyi ba Maï-Maï mu rwego rwo kugira ngo bafatanye n’ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR kurinda uyu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara no kurinda kandi ikibuga cy’indege cyo muri iki gice.
Minembwe.com yamaze kumenya neza ko abarwanyi ba Maï-Maï batanze uwo musaada barimo Kibukira warebaga igice kinini cya Mikenke, Mibunda, u Lulenge n’i Cyohagati, bakabamo kandi na Kakobanyi nawe warebaga ikindi gice Cyohagati, kirimo za Ngoma na Mutambara ndetse na Ngomanzito warebaga mu Rugezi, Kabanju n’utundi duce duke two mu Lulenge.
Aya makuru akomeza avuga ko aba barwanyi bamwe muri bo bamaze kugera i Kavumu no mu mujyi wa Bukavu, abandi bagumishwa muri Kamanyola ndetse no mu bindi bice byo muri Plaine. Bakaba bagamije kurwanya umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Goma wo mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Andi makuru avuga ko atari Maï-Maï yonyine yatanze uyu musaada hubwo ko n’ingabo z’u Burundi ko zakomeje kwiyongera muri ibi bice kabone nubwo ntacyo zigeze zifasha ubwo zoherezwaga i Goma kandi gufatanya na Wazalendo, abacanshuro, SADC na FARDC, ariko bikarangira icyo gice cyigaruriwe n’umutwe wa M23.
Kurundi ruhande bamwe mu banya-politiki batangiye guhunga bava mu mujyi wa Bukavu, bagana mu bihugu by’u Burayi. Abahunze nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga barimo Dr Denis Mukwege n’abandi.
Ubundi kandi umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ahar’ejo watanze ubutumwa uburira abantu babo bari i Bukavu kuhahunga ngo kuko iki gice cyenda kwigarurirwa n’umutwe wa M23.
Kuri ubu imirwano hagati y’uyu mutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta, iri kubera mu duce two muri teritware ya Kalehe uduhana imbibi na teritware ya Kabare izwi ko ifite uduce twinjira mu mujyi wa Bukavu.