Ibya basirikare ba FARDC basanzwe mu bigo by’ingabo za SADC muri RDC.
Mu bigo by’ingabo za SADC i Goma mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, byasanzwemo abasirikare ba Leta y’i Kinshasa (FARDC) n’aba Wazalendo, bikaba byahise bifatwa nk’ubugambanyi buri kurwego rwo hejuru.
Ahagana mu kwezi kwa gatatu mu mpera zako, abayobozi ba AFC/M23 bagiranye ikiganiro n’abayobozi bahagarariye abagaba bakuru b’ingabo zo mu muryango wa SADC.
Muri icyo kiganiro AFC/M23 yemera ko izafasha ingabo za SADC ziri muri RDC gutaha mu bihugu byabo, zikajyana n’intwaro n’ibindi bikoresho byagisirikare ariko zigasiga ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Congo.
Ibi byaje kuzamo agatotsi nyuma y’aho AFC/M23 ishinje ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero iherutse kugabwaho mu mujyi wa Goma.
Ubwo M23 yatsindaga abo mu ihuriro ry’ingabo za Congo, abarenga 15.000 bahungiye mu bigo by’ingabo za SADC biherereye mu mujyi wa Goma.
Byaje kuba ngombwa ko M23 ibasangamo, ibyatumye inasaka muri ibyo bigo kugira ngo abo bari guteza umutekano muke bakurwemo.
Umwe mu basirikare bari mu butumwa bwa SADC wavuze ko arambiwe ubugambanyi ingabo zabo zikomeje gukorera M23, yavuze ko ubwo ingabo za M23 zageraga mu bigo byabo basanze amagana y’ingabo za Fardc n’abo muri Wazalendo baratujwe muri ibyo bigo, hagamijwe gutegura ibitero kuri uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Izo ngabo zikaba ziri kwinjandika mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Burasizuba bwa Congo, mu gihe tariki ya 13/04/2025, abakuru b’ingabo za SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023, basaba izi ngabo gutaha mu byiciro.
Ibi kandi bibaka bibaye mu gihe SADC yari yasabye u Rwanda guha inzira ingabo zayo ziri mu Burasizuba bwa Congo mu gihe zizaba zitashye, ibintu u Rwanda rwemeye.
Ariko kandi izi ngabo za SADC nubwo zemeye guhagarika ubutumwa bwayo nta kintu na kimwe kigaragara ko izo ngabo zizava vuba mu mujyi wa Goma, kuko zikomeje kwifatanya n’ihuriro rya Congo mu bikorwa bihungabanya umutekano mu bice M23 igenzura.
Ubundi kandi nubwo SADC igaragaza ko iri mu murongo umwe na AFC/M23, bakava muri RDC, ku rundi ruhande bivugwa ko ko iri gukorana n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bateza umutekano muke mu mujyi wa Goma nk’uburyo bwo kuwigarurira.
Ni mu gihe bivugwa ko Monusco gucumbikira ingabo za Congo biri mu rwego rwo kugira ngo bategura kugaba ibitero kuri AFC/M23, uyu mugambi ukaba ushobora kuba urimo na FDLR na Wazalendo.
Bivugwa kandi ko Monusco icumbikiye ingabo za Congo zatsinzwe zigera ku 1700 mu gihe izigera ku 3000 ziri mu butumwa bwa SAMIDRC ari zo ziri i Goma.
Ikigaragara nuko SADC ihuje umugambi mubisha Na Tchisekedi kugira ngo M23/AFC batsindwe cg be kugera Ku mahoro uko bayifuza ubwo rero M23 nishake uko yatandukanya izo nkozi z’ ibibi hakiri kare atari ibyo umutekano muke uzahoraho muri biriya bice