Ibya Col. Lwamba ukuriye brigade ya 21 mu Minembwe urembeye Uvira.
Colonel Jean Pierre Lwamba, umusirikare mu ngabo za Congo, ukuriye brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe, arembeye muri Uvira aho yagiye kwivuriza nyuma y’aho avanywe mu Minembwe yikorewe ku gipoyo.
Mu Cyumweru gishize ni bwo Col. Lwamba yavanywe mu Minembwe, arwaye cyane.
Ubwo yamanuwe Uvira yikorewe ku gipoyo, byavuzwe ko yari yarwaye bikomeye, ni mu gihe yari yabyimbye inda, ubundi kandi yarimo aruka cyane amaraso.
Amaze kugezwa Uvira yahitijwe mu bitaro bikuru byaho. Hari amakuru avuga ko uyu musirikare wakoreye ibyaha bikomeye byo mu ntambara mu Banyamulenge mu Minembwe arwaye cyane, kuko ahar’ejo yarimo areberwa ku jisho aho barimo babona ko agiye gupfa.
Ndetse n’uyu munsi hari amakuru yakomeje guca ku mbuga avuga ko uriya musirikare yaba yapfuye, ariko ntibyari ukuri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, amasoko yacu avuga ko yavanywe mu bitero bikuru bya Uvira aho yarimo avurirwa ajanwa kuri Secteur. Ariko bikavugwa ko yaba ari gushaka Feuille de route(urupapuro rw’inzira) i mujama i Bukavu kugira ngo aje kwitabweho bihagije.
Biranavugwa kandi ko uyu musirikare arwaye “tension.”
Abanyamulenge bashinja Col.Lwamba kwica abasivile mu Minembwe, gusahura ibyabo, no kwica Inka zabo.
Tariki ya 28/11/2024, ingabo ze zagabye ibitero bikomeye mu baturage Babanyamulenge baturiye mu Kalingi. Nyuma y’ubu kandi uyu musirikare ubwe wenyine, yayoboye ibitero abigaba mu mihana y’Abanyamulenge irimo i Lundu, Lwiko, Runundu kuri Evomi ndetse no kuri Ugeafi.
Ibyo bitero byaguyemo abasivile Babanyamulenge, ubundi ingabo ze zisahura ibintu mu mazu y’abaturage bari bahunze.