• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibya Congo Airways biravuza ubuhuha nyuma yokwimwa uruhushya.

minebwenews by minebwenews
September 16, 2024
in Regional Politics
0
Ibya Congo Airways biravuza ubuhuha nyuma yokwimwa uruhushya.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibya Congo Airways biravuza ubuhuha nyuma yokwimwa uruhushya.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Isosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Congo Airways, yambuwe uburenganzira bwo gukora ubwikorezi bwo mu kirere, kubera ko yabuze indege.

Aya makuru yatangajwe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 15/09/2024, n’urwego rushinzwe Indege za gisivile rwambuye uruhushya iyi Sosiyete kuko itari igifite indege byatuma ibasha gukora ubwikorezi.

Ubushize Leta ya Kinshasa yagaragaje ko ikomerewe no kubyutsa ibikorwa bya ‘Congo Airways,’ cyane ko yari isigaranye indege imwe na yo ikodesha.

Ku wa 19/06/2024 ni bwo inama y’abaminisitiri y’iki gihugu yemeje umwanzuro wo kubyutsa ibikorwa bya Congo Airways.

Muri iyi nama minisitiri, J. Pierre Bemba, yagaragaje ko ingamba z’imyaka itatu zitandukanye zizakoreshwa mu kubyutsa iyi Sosiyete. Zirimo kugura cyangwa gukoresha indege 3 za Airbus A320.

Bemba yakomeje agaragaza ko kuri ubu Congo Airways ifite indege imwe ikodesha kandi amasezerano yo kuyikodesha na yo akaba azarangira tariki ya 16/09/2024.

Iki kibazo cyanemejwe n’umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, wavuze ko nubwo iyi gahunda yo kongera guha uruhushya Congo Airways ihari , amafaranga azakoreshwa ataraboneka.

Ibyo byabaye nyuma y’uko mu 2022, inama y’abaminisitiri b’iki gihugu cya RDC yari yemeje ko ishingwa rya Sosiyete nshya y’indege ‘Air Congo’ isimbura Congo Airways.

Uwari minisitiri w’itumanaho no gutwara abantu n’ibintu muri icyo gihe, Chérubin Okende, yari yavuze ko iyo Sosiyete izashingwa ku bufatanye na Ethiopian Airlines isanzwe ikora ingendo z’indege ariko imigabane myinshi ikazaba ari iya Leta ya Kinshasa. Ariko iyi gahunda na yo yakomeje kudindira.

          MCN.
Tags: Biravuza ubuhuhaCongo AirwaysYimwe uruhushya
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Trump wahoze ari perezida wa Amerika yasimbutse urupfu.

Trump wahoze ari perezida wa Amerika yasimbutse urupfu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?