Iby’abarwanyi barahiriye gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi, yatangaje ko yihuje kugira ngo itere igihugu cy’u Burundi, kandi ko izashyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye iki gihugu.
Ni mitwe irimo uwa FRB-Abarundi, n’uwa UPF; yemeje ko yihuje kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa CNDD-FDD, bikaba bikubiye mu itangazo iyi mitwe yashyize hanze ahar’ejo tariki ya 17/02/2025.
Majoro Mugisha Joab, umuvugizi wa FRB-ABARUNDI, muri iryo tangazo yavuze ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahurije iyi mitwe muri Komine Musigati, ho mu Ntara ya Bubanza ku wa 16/02/2025.
Avuga ko iriya mitwe kwari itatu yihurije mu ihuriro rya F.BL-Abarundi, ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo irwanye ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye no kubushyiraho iherezo.
Muri iryo tangazo yagize ati: “F.B.L-Abarundi irashimangira ko yiteguye guhangana n’ibibazo byose, irwanya CNDD-FDD kugira ngo ibohore igihugu cyacu kiri mu bibazo.”
Yasobanuye kandi ko u Burundi buri mu bibazo bijanye n’ubukungu, kandi ko byavuye ku miyoborere mibi y’ubutegetsi buriho. Ikindi yavuze ko u Burundi bukomeje kubibaba amacakubiri mu benegihugu, ndetse kandi ko iyi leta iriho yifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugambirira gutsemba ubwoko bw’Abatutsi.
Umutwe wa FRB-ABARUNDI uri mubigambye kugaba igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri Komine Mabayi, intara ya Cibitoke mu mwaka w’ 2019 icyiciramo abasirikare 38 abandi benshi bagikomerekeramo.
Iyi mitwe ije yiyongera ku wa Red-Tabara na wo umaze imyaka myinshi uri mu ntambara n’ubutegetsi bw’u Burundi ushinja CNDD-FDD gusubiza inyuma iki gihugu cyabo.
