Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’abasirikare ba FARDC bahunze urugamba muri Kivu y’Epfo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 10, 2025
in Regional Politics
0
Iby’abasirikare ba FARDC bahunze urugamba muri Kivu y’Epfo.
121
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’abasirikare ba FARDC bahunze urugamba muri Kivu y’Epfo.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Abasirikare 75 ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagejejwe imbere y’urukiko, aho bashinjwa guhunga urugamba mu mirwano ibashamiranishije n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 muri Kivu y’Amajy’epfo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10/02/25, aba basirikare batangiye kuburanishirizwa mu rukiko ruherereye muri Bunia ahashyinzwe icyicaro gikuru cy’intara ya Kivu Yaruguru.

Ku Cyumweru, ibiro by’umucyamanza byatangaje ko aba basirikare bakurikiranweho ibyaha byo gukorera urugomo abasivili, rurimo kubica no gusahura ibyabo.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko mu mpera z’ukwezi gushyize, ubwo M23 yagendaga yigarurira ibice byinshi ibyayiganishije ku gufata i Goma, habaye ibikorwa byinshi byo kurenga ku mategeko, birimo kwica abakekwaho ibyaha bataburanishijwe, gusambanya abagore ku gahato no kubagira abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Abasirikare 75 barimo kuburanishwa batawe muri yombi bahunze intambara nyuma y’uko m23 yarimaze gufata Nyabibwe muri teritware ya Kalehe.

Binavugwa kandi ko hari n’abandi batawe muri yombi mu bice bisatira amajyepfo ku birego nk’ibyo, nabo baza kugezwa mu bucamanza.

Sosiyete sivili yo muri Kavumu umujyi uri mu birometero nka 27 uvuye muri Bukavu mu mujyi, yavuze ko kumugoroba wo ku wa Gatanu, abasirikare bahunze urugamba bishe 10, barimo 7 basanze mu kabari.

Iyi sosiyete sivili yavuze kandi ko aba basirikare, usibye kwica banasahuye mu mazu y’abaturage, nyuma y’uko bari bamaze guhunga M23.

Leta ya Kinshasa igaragaza ko M23 ari igikoresho cy’u Rwanda, ibyo u Rwanda na M23 bihakana.

Kurundi ruhande, muguhoshya iyi ntambara, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’Amajy’epfo,SADC, n’abo mu bihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba, EAC, ku wa Gatandatu wo mu Cyumweru gishize bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania. Aba bahamagariye impande zombi zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro.

Tags: BahunzeFardcIntambaraUrubanza
Share48Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo z’u Burundi zakozanyijeho n’iza FARDC mu Minkenke.

Ingabo z'u Burundi zakozanyijeho n'iza FARDC mu Minkenke.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?