Ibyabaye mu Kibaya cya Rusizi Bikomeje Guteza Impagarara
Amakuru ava mu Kibaya cya Rusizi akomeza kugaragaza ihungabana rikomeye mu mutekano, nyuma y’uko umunara wa Vodacom wangijwe n’ibitero by’amasasu manini bivugwa ko byarashwe n’imbunda z’ingabo z’u Burundi ziri hakurya y’umupaka.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05/12/2025, ahagana saa 08:11 ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ubwo ibisasu byaturitse mu buryo bukomeye byangiza bikomeye umunara w’itumanaho wa Vodacom.
Umutangabuhamya waganiriye na Minembwe Capital News yemeje ko ibyo bisasu byangije umunara byarashwe n’ingabo z’u Burundi zishinze ibibunda bikomeye ku butaka bw’icyo gihugu, bikarasa biturutse hakurya y’umupaka.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage, hagaragaramo uwo munara utumukamo umwotsi mwinshi uturuka impande zose, ugereranyije n’uko utumbagira mu kirere, bigaragaza ubukana bw’icyo gitero.
Umunara wari mu gace ka Kamanyola, hagati ya Ngomo na Kamanyola, ahazwi nko kwa Gasumari, ahafatiye runini mu miyoboro y’itumanaho ndetse n’ubucuruzi bw’ako gace.
Ku munsi wabanje, ku wa Kane tariki ya 04/12/2025, ibisasu bivugwa ko byaturutse ku ngabo z’u Burundi byari byasenye kandi umuyoboro w’amashanyarazi, bigatera iturika n’ibura ry’umuriro mu gice kinini cya Kamanyola.
Ibi bikorwa bikomeje guteza impagarara n’ihungabana mu baturage no kwangiza ibikorwa remezo by’ingenzi, mu gihe inzego z’umutekano za AFC/M23 zikomeje kugenzura uko ibintu bihagaze no gupima ingaruka zishobora gukurikiraho.





