Ibyagarutsweho mu nama idasanzwe ya SADC yize ku bya RDC.
Abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’ubukungu wa Afrika y’Amajyepfo (SADC), bongeye guterana baganira ku bibazo biri mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bizeza iki gihugu kwifatanya na cyo.
Ni nama yabaye hifashijwe ikorana buhanga, ikaba yarabaye aha’rejo tariki ya 06/03/2025, iyoborwa na perezida Samia Suluhu wa Tanzania.
Nk’uko byavuzwe iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango wa SADC bagize urwego ‘Troika’ rw’uyu muryango rushyinzwe politiki zagisrikare n’umutekano.
Muri iyi nama bafatiyemo ibyemezo ibyo bavuze ko bizagaragarizwa inteko rusange idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma by’uyu muryango wa SADC izaterana mu gihe bavuze ko kizaba vuba.
Ubwo perezida Samia Suluhu wa Tanzania yafunguraga iyi nama, yavuze ko akarere ka SADC kiyemeje gukomeza gufasha Congo no kwifatanya n’iki gihugu n’abaturage bacyo mu murongo w’ubumwe n’imikoranire.
Ubundi kandi iyi nama yihanganishije Repubulika ya demokarasi ya Congo, iya Afrika y’Epfo, iya Malawi kimwe n’iya Tanzania, zapfushije bamwe mu basirikare baherutse kugwa ku rugamba bagiye gufashamo FARDC ku rwanya m23.
Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, perezida Samia Suluhu wa Tanzania, uwa Zambia, uwa Afrika y’Epfo, nibo babashe kwitabira iyi nama.