Ibyahoraga biba muri RDC byagaragaye no mu Burundi, yatewe amabuye kugeza ashizemo umwuka .
Mu gihugu cy’u Burundi umupolisikazi, abaturage bamuteye amabuye kugeza avuyemo umwuka wanyuma, nyuma y’uko nawe ku wa Gatatu tariki ya 16/10/2024, yari yishe umuturage akoresheje imbunda.
Byavuzwe ko byabereye neza ahitwa Gatongati muri zone ya Rugari, mu Ntara ya Muyinga, ha herereye mu majyaruguru y’i gihugu cy’u Burundi. Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu cy’u Burundi bivuga, n’uko uyu mupolisikazi wishwe yarazwi cyane ku izina rya mama wa Leta, naho uwo muturage yarashe arapfa yitwaga Zambolin wari mu kigero cy’imyaka 40.
Abaturage baganiriye n’igitangaza makuru cya Sos media dukesha iy’inkuru, bagize bati: “Igihe byabaga, Zambolin yari afite amajerekani abiri ya Lisansi ku igare rye. Abapolisi babiri bamutegetse guhagarara ariko yanga kubyubahiriza. Umupolisikazi niko guhita amurasa arapfa.”
Muri ako kanya nibwo abaturage bahise bahurura batangira guhita batera uyu mupolisikazi amabuye n’ibiti. Amashusho yagiye hanze agaragaza uyu mupolisikazi ababaye cyane.
Yakomeretse mu maso bikabije, mu mugongo, amaguru no ku maboko. Mu butumwa bw’amajwi bwasakajwe ku mbugankoranyambaga bwumvikanaga uyu mupolisikazi atabariza bagenzi be kwica abasivile ngo kuko bashaka kubarimbura, bagenzi be baje kuza barasa amasasu hejuru abaturage bahunga ugutandukanye.
Byanavuzwe kandi ko abagabo bo muri ibyo bice, iryo joro ntibaraye mu ngo kuko batinyaga kwihorera kw’abapolisi. Nyuma abashinzwe umutekano n’abayobozi bo muri iyo ntara berekeje ahabereye icyo gikorwa kugira ngo bakore iperereza ryimbitse rigamije kumenya ukuri kwibyabaye.
Ibi byari bimenyerewe muri RDC igihugu cy’igituranyi n’iki gihugu cy’u Burundi, kuko abantu baho, baba ari abasirikare cyangwa abasivile hari abagiye bicwa muri ubwo buryo, batewe amabuye.
Ibyo byagaragaye muri Kivu y’Amajy’epfo, Kivu y’Amajyaruguru n’ahandi muzindi ntara. Gusa, ikitarakozwe mu Burundi ni uko bamwishe ntibarya inyama ze ariko muri RDC barangiza kwica uwo bishe muri ubwo buryo bakotsa inyama ze, bakanazirya.
MCN.