Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.
Igitero ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye mu Mikenke cyaguyemo umusirikare mukuru wabo abandi bagikomerekeramo bikabije, nk’uko amasoko yacu atandukanye abivuga.
Iki gitero FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagikoze ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 23/05/2025, aho bari bakigabye mu baturage Babanyamulenge batuye mu Mikenke.
Amasoko yacu atandukanye agaragaza ko ririya huriro ryakigabye mu masaha y’igitondo cyakare, birangira umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bitabaye abaturage, ari nabwo ruriya ruhande rwa Leta rwahuye n’akaga.
Nk’uko aya masoko ya Minembwe Capital News abigaragaza ni uko muri icyo gitero cyaguyemo umusirikare mukuru wo mu ngabo za RDC wari komanda sekiteri(commandant secteur), na ho G3 wabo arakomereka bikabije, cyobikoze aya makuru ntagaragaza amazina y’abariya bayobozi, ariko ahamya ko ari ukuri. Ndetse kandi avuga ko komanda sekiteri yapfanye n’abasirikare benshi barimo n’abamurindaga.
Mu butumwa bugufi bwanditse Minembwe Capital News yahawe bugira buti: “Mikenke, Leta yapfushije comd-secteur, ikomerekesha G3 wayo. Mu ntambara y’ejo ku wa gatanu.”
Sibyo gusa kuko kandi no mu Rugezi aho ingabo za Congo n’abambari bayo bagabye igitero kuri Twirwaneho na M23 ku mugoroba w’ahar’ejo nyine ku wa gatanu. Iki nacyo cyakomerekeyemo uwari ukiyoboye ari we Colonel Ngomanzito.
Ubutumwa twahawe n’abaherereye yo bugira buti: “Ngomanzito yararashwe arakomereka.”
Bikavugwa ko kuri ubu ko arimo kuvurirwa ku bitaro by’i Kalundu biherereye i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Igitero uyu muyobozi wo muri Wazalendo yakomerekeyemo, cyari cyagabwe mu gace kitwa i Muchikachika ni agace kari imbere yo kwa Didas mu Rugezi werekeza i Gasiro.
Uru ruhande rwa Leta rwari rwanashyinze imbunda zirimo Twelve na Mashin Gun ku dusozi turi aho hafi, bakarasa kuri iyi mitwe, ariko byarangiye uru ruhande ruyabangiye ingata. Kugeza ubu uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 biracyagenzura igice cyose cya Rugezi n’inkengero zayo.