Ibyari byarahishwe ku mabanga y’urupfu rwa Adolf Hitler Amerika yabishyize hanze.
Adolf Hitler wabayeho umuyobozi mukuru w’ishyaka ry’Abanazi mu gihugu cy’u Budage, Amerika yashyize amabanga y’urupfu rwe ivuga ko yapfuye yiyahuye nyuma yo kwanga ku manika amaboko ngo adafatwa n’abo bari bahanganye ahubwo ahitamo kwirasa umurambo we abari abasirikare be bakawujugunya muri aside, birangira uhindutse umuyonga.
Ni byashyizwe hanze n’ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika kizwi nka “CIA” aho cyagaragaje ko ari amabanga yari yarahishwe ku rupfu rwa rw’uyu mugabo wari igihangange, Adolf Hitler.
Mu 1945 u Budage bumaze gutsindwa intambara ya kabiri y’isi n’ingabo z’aba-soviyete abenshi bemeye ko umurambo wa Adolf Hitler watawe mu nyanja, ariko hari n’abandi bavuga ko koko washongeye muri aside.
Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika rwagaragaje ko rwatangiye gukora ubushakashatsi rwihishwa kandi ko bwabatwaye imyaka 10, bugamije kumenya niba Adolf Hitler atarahungiye muri Amerika y’Amajyepfo nyuma yuko hatangajwe urupfu rwe.
Raporo yatangajwe n’urwego rw’ubutasi rw’Abongereza rukorera imbere mu gihugu (MI5) yagaragaje ko Hitler n’umufasha we bapfuye biyahuye tariki ya 30/04/1945 i Berlin nyuma yo gutsindwa mu ntambara n’ingabo z’aba-soviyete.
Ibyo ntambwo byavuzwe ahubwo abakozi ba Amerika bari mu ntambara 1945 bahaye raporo FBI ivuga ko hari Hotel y’i La Falda, muri. Argentine yari yarateguwe nk’ahantu Adolf Hitler ashobora kwihisha ndetse beneyo bari baramaze kuganirizwa ku kuzakira Hitler naba atsinzwe intambara.
Indi raporo yo mu mwaka wa 1955 yari irimo ifoto yicaranye n’inshuti ye muri Colombia aho bivugwa ko uyu mugabo yakoreshaga izina rya Adolf Schrittelemayor, yavuye muri Colombia yerekeza muri Argentine mu kwezi kwa mbere 1955.
CIA yatangiye gukora iperereza ku mateka ya Schrittelemayor ariko nyuma irahagarika, ivuga ko byabatwara igihe kirekire n’imbaraga nyinshi kandi ko hari amahirwe make yo kubona ibimenyetso bifatika.
Ibi byose byatangajwe nyuma y’igihe kirekire Argentine izwiho guhisha Abanazi bahungiyeyo gusa iherutse gutangaza ko igiye gushyira hanze inyandiko zibanga ku bantu bahungiyeyo nyuma y’intambara ya gatatu y’isi.
Mu busanzwe muri Argentine hafatwa nk’ahantu Abanazi benshi bahungiye aho abakurikiranyweho ibyaha by’intambara bagera ku bihumbi 10 bivugwa ko batorotse mu ibanga, kimwe cya kabiri cyabo bakajya muri Argentine, ariko inshuro nyinshi yagiye yanga kubatanga ngo bajanwe mu nkiko.
Mu batorokeye muri Argentine harimo Adolf Eichmann wagize uruhare rukomeye mu gutegura Holocaust n’uwitwa Joseph Mangele.
Ariko Eichmann yafashwe mu 1960 ajanwa muri Israel kuburanishwa mu gihe Mangele we yatorotse ubutabera akagwa muri Brezil yishwe n’umutima ubwo yari koga.
Hagataho, CIA yagaragaje ko Adolf Hitler yiyahuye, umurambo we ujugunywa muri aside, birangira uhindutse umuyonga.