Ibyatangajwe ku Bitero bya FARDC, FDNB, Wazalendo, FDLR, Abacanshuro n’Imbonerakure byagabwe ku Banyamulenge
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/02/2026, mu misozi miremire y’i Mulenge, muri Teritwari ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), habaye ibitero bikomeye byagabwe mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, irimo Kalingi, Bidegu na Gahwela, biherereye mu gace ka Minembwe.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ibi bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa Wazalendo, abarwanyi ba FDLR, abacanshuro, ndetse n’Imbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD.
Amakuru yemeza ko igitero cyagabwe mu Gahwela cyaturutse mu bice bya Secteur ya Lulenge muri Teritwari ya Fizi, mu gihe icyagabwe mu Kalingi cyaturutse mu duce twa Bicumbi, Mutunda no mu bisambu biherereye mu nkengero za Rwitsankuku na Mikenke.
Abaturage bo muri utu duce batangaje ko abateye bazindutse mu rukerera, bagatangira kurasa no gutwika amazu y’abaturage. Umwe mu batanze ubuhamya yagize ati:
“FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bateye mu Kalingi, batwika amazu y’abaturage, barasa mu buryo budatoranyije.”
Yongeyeho ko abarwanyi b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho bafatanyije n’aba M23 bagerageje gusubiza inyuma abo bateye, ku buryo uruhande rwagabye ibitero rwatangiye gusubira inyuma mu bice bya Kalingi na Bidegu, hafi y’urusengero rwa 8ème CEPAC kwa Mugenza Gatabana.
Ibi bitero byabaye nyuma y’iminsi ibiri y’agahenge, tariki ya 22 na 23/02/2026, aho mu Minembwe hatumvikanye imirwano ikomeye. Nyamara abaturage bavuga ko muri iyi minsi, ibitero byibasiye Abanyamulenge byafashe indi ntera, haba ku butaka no mu kirere.
Amakuru atangwa n’abaturage n’abakurikirana iby’umutekano muri ako karere agaragaza ko muri ibi bitero hakoreshejwe intwaro ziremereye zirimo:
Indege zitagira abapilote (drones);
Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25;
Kajugujugu. Zikaba zituruka i Bujumbura mu Burundi, i Uvira, i Baraka n’i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Ibi bitero byo mu kirere byibasiye cyane centre ya Minembwe, aho drones zangije ibikorwa remezo bitandukanye ndetse zigakomeretsa abaturage barimo abana batatu.
Nubwo umubare nyakuri w’abasivili bamaze kwicwa utaratangazwa ku mugaragaro, amakuru aturuka mu baturage avuga ko hari benshi bamaze guhitanwa n’ibi bitero. Harimo umukecuru warasiwe iwe mu rugo i Rundu, ndetse n’abandi barasiwe mu mihana yabo.
Byongeye kandi, amatungo menshi y’abaturage arimo inka n’ihene bivugwa ko yishwe n’ibisasu cyangwa amasasu yarashwe n’ingabo zagabye ibitero.
Akarere ka Minembwe kamaze imyaka myinshi karanzwe n’umutekano muke ushingiye ku makimbirane ashingiye ku butaka, ku bwoko no ku nyungu za politiki. Kuva mu 2017, imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta yakunze gufata intera, by’umwihariko mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Mu myaka ya vuba, ihuriro ryiswe Wazalendo ryashyizwe imbere na Leta ya RDC nk’abafatanyabikorwa mu guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi, ariko rikunze gushinjwa n’impande zitandukanye uruhare mu bikorwa byibasira abasivili.
Ibi bitero byo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/02/2026, byiyongera ku bindi byakozwe mu cyumweru gishize n’icyo hirya, bikaba byongera impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu misozi y’i Mulenge, mu gihe hakomeje kugaragara imbaraga za gisirikare zivangwa n’imitwe yitwaje intwaro ifite inkomoko n’inyungu zitandukanye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Kugeza ubu, nta tangazo rasmi riratangazwa n’ubuyobozi bwa Leta ya RDC ku byerekeye ibi bitero byo muri Minembwe, mu gihe abaturage bakomeje gutabaza basaba kurindwa no kurenganurwa.






