Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n’u Burusiya.
Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n’u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro arambye.
Byatangajwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko inama hagati ye na perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma bagera kuguhagarika intambara burundu.
Nk’uko bwana perezida wa Ukraine abivuga, ngo nuko hoba ikindi cyicaro cy’ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya, muri gahunda igamije kongera gutangira ibiganiro byahagaze mu kwezi gushize.
Umujyanama mu kanama k’u mutekano n’igisirikare ka Ukraine, yavuze ko ashaka guhura n’uruhande rw’u Burusiya mu cyumweru gitaha, nk’uko Zelensky yabivuze mu ijambo ageza ku gihugu buri mu goroba. Yongeyeho ko buri kintu ko kigomba gukorwa kugira ngo agahenge kagerweho.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Ukraine, yanavuze ko yiteguye guhura imbona nkubone na perezida w’u Burusiya.
Ati: “Inama yo ku rwego rw’ubutegetsi iracyakenewe kugira ngo amahoro abeho by’ukuri.”
Ukraine yagaragaje icyifuzo cyayo, hashize amasaha make u Burusiya bugabye ikindi gitero cy’ibisasu byo mu kirere cyibasira ibice byinshi bya Ukraine, ubundi kandi cyishe n’abantu batatu.
Iyi ntambara u Burusiya bwayishoye kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2022, kuva icyo gihe hagiye haba ibitero bikomeye ku mpande zombi.
U Burusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine, harimo kandi ko inagenzura na Crimea iyo bwiyometseho mu mwaka wa 2014.