Ibyavuye mu nama yahuje perezida Trump na mugenzi we Putin.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yahuye na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin, umubonano wabo wari witezweho guhindura byinshi ku ntambara muri Ukraine urangira nta kigezweho gikomeye nk’uko perezida Trump yabitangaje.
Umubonano wa Trump na Putin wabereye muri Leta ya Alaska ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu tariki ya 15/08/2025.
Aba bakuru b’ibi bihugu byombi bareberaga hamwe icyo kogwa kugira ngo intambara ihagarare muri Ukraine.
Uyu mubonano wari ubaye ku nshuro ya mbere kuva perezida Trump yagaruka ku butegetsi kuko baherukanaga mu myaka itandatu ishize.
Ibiganiro by’aba bagabo byamaze amasaha atatu, kandi bibera mu muhezo.
Muri uyu mubonano perezida Putin yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe na mugenzi we.
Yagize ati: “Turi abaturanyi b’ukuri, kandi ibyo mvuga ni ukuri.”
Avuga kandi ko guhura na Trump byatinze cyane ariko nanone ngo yizera ko ibyo baganiriyeho bizagera ku ntego yo kugarura amahoro muri Ukraine.
Ariko perezida Trump we yavuze ko bemeranyije byinshi mu mubonano wabo ariko ko nta masezerano yabayeho.
Ati: “Twemeranyije ku bintu bitandukanye byinshi, ariko hari ibintu byingenzi tutarageraho. Ariko twateye intambwe.”
Trump yanarangije asaba umuryango wo gutabarana wa NATO na perezida Zelensky wa Ukraine kuza akabasobanurira ibyavuye mu biganiro bye na Putin.